U Rwanda na Loni baragenzura amahugurwa ahabwa aboherezwa mu butumwa bwa Loni

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

U Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye batangiye ubugenzuzi mu rwego rw’ibikoresho n’amahugurwa bihabwa Polisi n’Ingabo boherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ni igenzura ririmo kubera mu nama y’iminsi itatu yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Inama yatangijwe ku mugaragaro na DCG Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inama inama iba mu myaka ine, yitabiriwe n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziyobowe na Michael Mulinge Kitivi, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushobozi bwa Polisi n’Ingabo bakorera mu butumwa bw’amahoro.

Yagize iti: “Iyi nama izasuzuma igiciro gitangwa mu rwego rwo gutegura abapolisi n’ingabo, ibikoresho bifashisha, ubuvuzi, n’ubwikorezi mu gihe cy’imyitozo ibanziriza kujya mu butumwa bw’amahoro.”

U Rwanda ruri ku mwanya wa Kabiri mu bihugu byohereza Polisi n’Ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Imwe mu mirimo abapolisi n’ingabo bari mu butumwa bw’akazi bashinzwe, harimo kurinda abasivili, gukora uburinzi ku manywa na nijoro, no kurinda inzira z’ingenzi zikoreshwa mu gutwara ibikoresho n’ibiribwa.

Banagira uruhare mu bikorwa by’ubufatanye n’abaturage (Civil-Military activities) nk’umuganda, gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu, n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

DCG Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi
DCG Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi na Michael Mulinge Kitivi, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushobozi bwa Polisi n’Ingabo bakorera muri Loni

Amafoto: RNP

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE