Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bashyiriweho igisope cyazo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bashyizwe igorora bashyirirwaho gahunda y’igisope cy’izo ndirimbo kizajya kiba buri wa Gatanu n’uwa Gatandatu muri Dove Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Ni gahunda yiswe ‘Ijuru mu ijoro rya Dove’ yatangijwe mu mugoroba w’itariki ya 14 Nzeri 2024, itangizwa n’igitaramo cyo gusogongera Alubumu ya Alexis Dusabe yise ‘Amavuta y’igiciro’ ikaba ari Alubumu ya kabiri asohoye nyuma yo gusohora iya mbere yise Umuyoboro mu 2005.

Ni intambwe uyu muhanzi avuga ko ishimishije kuko ari imwe mu nkunga bakeneye nk’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati: “Nishimiye iyi gahunda y’Ijuru mu ijoro rya Dove, kuba ari njye ufunguye iyi gahunda biranyuze cyane, twatangiye bigoye cyane cyane ku cyerekeranye n’ubushobozi ariko ubu ndabona ari intambwe nziza irimo guterwa n’inkunga ikomeye ku bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’Abakunzi bawo.”

Umuyobozi wa Dove Investment Co. Ltd, Rutagengwa Philbert, avuga ko impamvu nyamukuru y’iyo gahunda yiswe ‘Igisope cya Gospel’ ari uko abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bajya babona aho gusabanira nk’imiryango kandi bagahura n’abahanzi bakunda.

Yagize ati: “Abantu iyo bavuga ngo bagiye mu gisope hari abagira ngo nibindi ariko turashaka guhuriza hamwe abahanzi baririmba indirimbo za gospel kuko dufite n’abahanzi beza ku buryo abantu bajya bahahurira bakizihirwa nk’imiryango cyangwa inshuti ari nako baryoherwa n’umuziki uyunguruye bakunda.”

Gutangirana na Alexis Dusabe bisobanuye ko ari umuganura urimo imbumbe yo kumva iyo Alubum no gutaha iki cyumba kizaberamo ibyo bitaramo, bisobanuye kandi gufungura ibitaramo bihoraho bitanga urubuga rw’ubusabane, Alexis Dusabe amaze imyaka 25 mu ivugabutumwa, iyo myaka ivuga ikiragano umusore wavutse icyo gihe ubu yatangiye kurambagiza kandi hari benshi indirimbo ze zafashije.”

Umushumba Mukuru w’itorero rya ADPR Rev. Isaïe Ndayizeye yahamagariye abandi bashumba n’ibindi bigo by’abikorera gutera inkunga abahanzi ndetse no kuzamura Impano.

Ati: “Icyo nagarukaho nuko nk’abashumba mu byiciro bitandukanye bakwiye kwita no kurera impano zitandukanye nk’abaririmbyi, abacuranzi abatunganya amajwi kuko iyo tutabafite bigorana guhuza abantu, birenge kwita ku baririmbira mu matsinda bigere no ku baririmba ku giti cyabo bahabwe amaboko babakomeze.”

Igitaramo cyo gusogongera Alubumu ya Alexis Dusabe ari nacyo cyafunguye gahunda y’ibitaramo yiswe ‘Ijuru mu ijoro rya Dove’ kitabiriwe n’abahanzi b’ingeri zose barimo abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Israel Mbonyi, Nshuti Bosco n’abandi nka Knowless, Massamba Intore, Mariya Yohana n’abandi.

Ibitaramo by’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana byatangijwe n’icyo gusogongera Alubumu ya Alexis Dusabe
Abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe barimo Massamba Intore, Nel Ngabo Clement wa Kina Music bitabiriye icyo gitaramo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE