“EU isabira Ingabire Victoire kurekurwa irasuzugura u Rwanda”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, bamaganye byimazeyo umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU) isaba ko Ingabire Victoire Umuhoza arekurwa, bashimangira ko ari agasuzuguro ku Rwanda.

Babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025 ubwo basuzumaga icyo cyemezo cya EU, gishimangira ko uwo Muryango wivanze mu butabera bw’u Rwanda kandi ari Igihugu cyigenga ku busugire bwacyo.

Ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, ni bwo Abadepite ba EU bahuye bahamagarira u Rwanda kurekura Ingabire Victoire nta yandi mananiza, mu gihe akurikiranyweho ibyaha bitandatu bijyanye no guhungabanya ituze no kwangisha amahanga Leta y’u Rwanda.

Abadepite n’Abasenateri bavuze ko Inteko ya EU yivanze mu mikorere y’ubucamanza bw’u Rwanda nkana, bashimangira ko ari ibyo kwamaganwa n’Abanyarwanda bose.

Depite Rutebuka Balinda yagize ati: “Ibi bigaragaza ukwivanga mu nzego z’ubucamanza z’u Rwanda. Ubundi iyo izo nzego zikurikirana ikibazo nta zindi nzego zibyivangamo iryo ni ihame mpuzamahnga na bo bazi.”

Yavuze ko uko kwivanga kugambiriye kubangamira ubusugire bw’u Rwanda nk’Igihugu cyigenga.

Depite Tumukunde Hope we yagize ati: “Ni umwanzuro uteye umujinya, kuko ukubiyemo ibitekerezo biyobya kandi biharabika Igihugu cyacu. Bavuga ko nta bwisanzure bwo gukora politiki n’umwuga w’itangazamakuru kandi mu by’ukuri byangiza isura y’Igihugu.”

Tumukunde yavuze ko umwanzuro w’Inteko ya EU wuzuyemo agasuzuguro ku buryo bigoranye ko Inteko zombi zishobora kuganira ku bibazo bihari. Ati: “Byerekana imitekerereze ya gikoloni.”

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite Uwineza Beline, yavuze ko icyo cyemezo cya EU kuri Ingabire Victoire ntaho gitandukaniye n’icya Rusesabagina Paul na we wahamijwe n’inkiko z’u Rwanda ibyaha by’iterabwoba.

Ati: “Nubwo Abanyaburayi ari abarimu ba demokarasi ari ko bigaragara ko kuri iki cyemezo batabaye bo. Uyu mwanzuro uba wakozwe nk’igikangisho w’uko inkunga zahagarikwa. Ibyo tubiherutse mu mwaka 2021 mu rubanza rwa Rusesabagina, haba harimo gahunda yo kwibasira igihugu no kugaragaza ko nta bwisanzure dufite mu gihugu cyacu.”

Senateri Nyirasafari Esperance yavuze ko kuba EU yinjira mu miyoborere y’u Rwanda atari ibyo kwihanganira kuko ari ikibazo cy’Igihugu muri rusange.

Ati: “U Rwanda rwubahiriza amahame n’uburenganzira bwa muntu. Ntabwo umuntu yakwihisha mu bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ngo akore ibyaha ngo abantu babirebere.”

Senateri Rugira Amandin yashimangiye hakenewe dipolomasi ishingiye ku Nteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo gukumira ibibazo nk’ibi bifatirwa hanze y’u Rwanda bigamije kuruharabika.

Ni ikibazo intumwa za rubanda zavuze ko zasesenguye zisanga ari icy’inyungu rusange bityo kiba kirimo gusuzumwa n’inama ihuriweho ya za Komisiyo z’Abadepite n’Abasenateri zifite mu nshingano politiki, hagamijwe kugifataho umwanzuro.

Nyuma yo gusuzuma icyo kibazo bagasanga ari icy’inyungu rusange Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yemeje ko Komisiyo za Politiki n’Imiyoborere z’iyo mitwe zicara zigasuzuma iki kibazo zigakora raporo.

Biteganyijwe ko iyo Raporo ishyikirizwa Inteko Rusange imitwe yombi kuri uyu wa Mbere saa cyenda, hanyuma na yo ikiyifataho umwanzuro.

Ingabire Victoire wasabiwe gufungurwa yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko ari umubyeyi, Umunyarwandakazi n’umunyapolitiki, bityo ko atakwifuriza inabi u Rwanda.

Muri Nyakanga, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamukatiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo afunzwe kubera ko ibyaha akurikiranyweho bihungabanya umudendezo w’Igihugu.

Urukiko rwavuze ko aramutse akurikiranywe ari hanze yaba abonye umwanya wo gushyira mu bikorwa umugambi we, cyangwa akabangamira iperereza cyangwa agatoroka ubutabera.

Madamu Ingabire Umuhoza Victoire yafunzwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri Kanena 2025 nyuma yo kubisabwa n’Ubushinjacyaha kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be.

Depite Uwineza Beline yerekanye ko EU ikomeje guharabika u Rwanda nk’uko yabikoze mu 2021 ku kibazo cya Rusesabagina
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE