Dutemberane Igicumbi cy’Ubumuntu, ahari amateka y’Intwari Niyitegeka Félicité

Ku munsi wijimye kurusha iyindi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habonetse Intwari Niyitegeka Félicité wemeye guhara ubuzima bwe agerageza kurokora ubuzima bw’Abatutsi yanambyeho bikarangira yicanwe na bo ahitwa kuri Komine Ruje (Commune Rouge) mu Karere ka Rubavu.
Intwari y’Imena Niyitegaka Félicité yari umubikira akaba yari na mushiki wa Col. Alphonse Nzungize wamusabye gutererana Abatutsi 43 yari yahishe muri Centre Saint-Pierre yayoboraga, akabyanga ahubwo akabarwanaho kugeza ku mwuka we wa nyuma.
Iyo santeri yayoboraga, uyu munsi yahinduwe Igicumbi cy’Ubumuntu, aharangwa amateka yamuranze n’ayaranze izindi ntwari n’abatagatifu muri Afurika no ku Isi baranzwe n’ubumuntu.
Bamwe mu bo Niyitegaka Félicité yahishe n’abo yambukije bagize amahirwe yo kurokoka ibitero byagabwe n’Interahamwe ku wa 21 Mata 1994, bagaragaza ko uyu mubikira yagaragaje ubumuntu kuko yemeye gupfana na bo nubwo Interahamwe zo zari zamwinginze ngo asigare akabananira.
Uretse abarokotse uwo munsi, bivugwa ko Niyitegeka yari amaze iminsi agerageza kwambutsa bamwe mu bo yahishe, abafasha kugera muri Zaire, nyuma yo kubona ko santeri yabahishemo itari igitekanye.
Niyitegeka yahamagaye bamwe mu bantu bari baziranye hakurya y’umupaka abasaba gucumbikira bamwe mu bo yoherezaga, na bwo yatanze ruswa ku mupaka kugira ngo babareke bambuke.
Ku wa 19 Mata 1994, afatanyije na Adria Umurangamirwa na we wari mu bahigwaga, bambukije abagera muri 15, babanje kubasengera babafasha kwambuka banyuze mu kugi ko mu gikari kugeza bageze muri Hôtel des Grands Lacs i Muzizi muri Zaire.
Mu gihe bari bakiri mu byishimo byo kuba hari ababashije kwambuka, ku gicamunsi cyo ku wa 21 Mata, ubwo Niyitegeka yarimo ategura gahunda yo kwambutsa abandi, ni bwo Interahamwe zaje zitwaje imbunda, gerenade, amahiri n’imipanga, birangira zinjiye mu kigo ku ngufu.
Izo Nterahamwe zategetse Niyitegeka gutanga “Inyenzi”, ariko yanga kuzumvira azibwira ko abo bitwa Inyenzi ari abavandimwe.
Interahamwe zabinjije muri bisi ku gahato arabakurikira, ariko bivugwa ko yari yabanje kuvugana na musaza we Col. Alphonse Nzungize amwingingira kuva muri Centre Saint-Pierre mbere y’uko baterwa arabyanga.
Mu ibaruwa yandikiye musaza we, yagize ati: “Nakwemera nkapfa aho gusiga abantu 43 bandi ku mutwe.”
Mu bigaragara mu Gicumbi cy’Ubumuntu, hari amafoto atandukanye aherekejwe n’ubutumwa bukubiyemo ibikorwa byakozwe n’intwari zinyuranye muri Afurika no ku Isi ndetse n’abarinzi b’igihango.
Andi mateka agaragara muri icyo Gicumbi cy’Intwari ni aya Mariya Teresa w’i Kalikuta (Mary Teresa Bojaxhiu) mu Buhinde, wagizwe Umutagatifu ku bw’ibikorwa by’ubumuntu byamuranze mu gihe cye.
CHENO ikangurira buri wese gusura iki Gicumbi cy’Ubumuntu
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, no mu bindi bice by’Igihugu, bakanguriwe gusura icyo Gicumbi cy’Ubumungu kigaragaramo n’andi mateka y’intwari zaranzwe n’ubumuntu ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo bajye babihererekanya mu miryango yabo.
Twagirayezu Yves, Umukozi w’Urwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta z’Ishimwe (CHENO), yatangaje ko kugeza ubu hakiri imibare mike y’Abanyarwanda basura Igicumbi cy’Ubumuntu bagasanga ari ikibazo kuko bituma batamenya amateka bahererekanya mu miryango, ashobora kuba imbarutso y’ubutwari no ku bandi.
Yagize ati: “Gusura ibicumbi by’Intwari z’Igihugu harimo n’iki cy’Ubumuntu giherereye mu Karere ka Rubavu, ni ingenzi kuko bidufasha gukomeza kwigisha umuco w’Ubutwari mu Banyarwanda. Biradufasha kuko bituma twongera kubibutsa ko indangagaciro dusanga mu muco wacu, n’indangagaciro z’ubumuntu ari ngombwa.”
Yakomeje agira ati: “Abantu basura igicumbi cy’ubumuntu hano, baracyari bake ariko turagira ngo tubasabe bajye baza basure, bamenye amateka y’Intwari zacu kandi bizatuma barushaho no kwigisha abana babo.”
Twagirayezu Yves yavuze ko mu rwego rwo gukangurira abantu gusura ibicumbi cy’Ubumuntu, batangiye urugendo rwo kwigisha abantu banabasaba kujya bazana n’abana babo gusura Igicumbi cy’Ubumuntu kugira ngo u Rwanda rw’ejo hazaza ruzabe rurimo abazi amateka yarenze Intwari zirimo na Niyitegeka Felecite.
Yasobanuye ko mu Rwanda hari igicumbi kimwe cy’ubumuntu ari cyo giherereye mu Karere ka Rubavu ku mupaka mukuru uhuza u Rwanda na Congo, gisurwa n’abagera kuri 250 na 300 mu gihembwe.
Ati: “Kugeza ubu Igicumbi cy’Ubumuntu gisurwa n’abantu bari hagati ya 250 na 300 ku gihembwe. Uwo mubare uracyari muto cyane dukurikije n’uko twifuza ko Abanyarwanda bamenya amateka yabo by’umwihariko amateka y’intwari z’Igihugu.”
Abahasura bahungukira byinshi
Bamwe mu baturage baganiriye na Imvaho Nshya, bagaragaje ko ari ingenzi kumenya amateka yaranze u Rwanda kuko bizajya bibafasha no kwigisha abana babo gusa basaba ko hakomezwa ibikorwa byo kwegera abaturage bo mu cyaro.
Mukabera Marie Rose wo mu Murenge wa Nyamyumba uri mu bahuguwe na CHENO ndetse bagatemberezwa ku Gicumbi cy’Ubumuntu, yagaragaje ko hari n’abandi bakeneye kugira ayo mahirwe yo kumenya amateka y’Intwari.
Yagize ati: “Ni ubwa mbere nari mpageze kandi ntabwo nari nzi ko hari ahantu amateka y’u Rwanda aba ari mu buryo bugaragara. Ikintu ngiye gukora ni ugushishikariza abandi kuza kwirebera no kwiga amateka ku buryo na bo bazabwira abandi bakaza hano.”
Sibomana Augustin usanzwe ari Umurezi ku Ishuri rya Kunda Village School ryo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, na we usanga ibikorwa byo kwigisha bikwiriye kugera no ku baturage bo mu cyaro kugira ngo babashe gusobanukirwa impamvu zo kuhasura no kuzahazana abana babo.
Yagize ati: “Njyewe nari nsanzwe nzi amateka nigisha, ariko ntabwo nari nzi ko hano mu Karere nkoreramo hari Igicumbi cy’Ubumuntu. Ubwo nabimenye rero kandi nkaba mpura n’abantu benshi batandukanye ngiye gukomeza gukora ubukangurambaga nanjye nsabe abandi kuhaza kandi bazabyishimira.”
Igicumbi cy’Ubumuntu giherereye mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu muri Centre Saint Pierre, ikigo cya diyosezi ya Nyundo cyari gishinzwe amahugurwa n’umwiherero w’abungiriza abavugabutumwa “Auxiliaires de l’Apostolat.”




