Gisagara: Bakeneye kubakirwa urugomero rubafasha kuvomera imyaka mu zuba

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Abahinzi bakorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Ngiryi giherereye mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bifuza kubakirwa urugomero rw’amazi muri iki gishanga, kugira ngo babashe kurushaho kukibyaza umusaruro, bavomerere imyaka by’umwihariko mu gihe cy’izuba.

Umwe muri abo bahinzi bibumbiye muri Koperative ya Cooprori Ngiryi, avuga ko baramutse bubakiwe urugomero rw’amazi hari ibice by’igishanga basanzwe badahinga byahingwa.

Ati: “Turamutse tubonye amazi hari imirima twazajya duhingamo umuceri kuri ubu tutajya duhinga kubera kubura amazi yo kuvomerera, muri make dukeneye urugomero rwazajya rudufasha kubona amazi ahagije muri iki gishanga, kuko usanga ahari atubana make”.

Mugenzi we na we avuga ko mu gishanga cyabo cya Ngiryi bakeneye urugomero rw’amazi rubafasha kuvomerera ibice bitajya bigeramo amazi by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi.

Ati: “Amazi mu gihe cy’itumba turayabona yewe rimwe na rimwe agasenya n’ibikorwa remezo, ariko mu gihe cy’impeshyi aba make ku buryo usanga hari ibice tudahinga, kubera kubura amazi ku buryo turamutse tubonye urugomero byadufasha kujya duhinga ibihembwe byose nta kibazo cy’amazi duhuye nacyo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habineza J.Paul, avuga ko gahunda yo gukora urugomero mu gishanga cya Ngiryi ihari itazarenza umwaka utaha itarashyirwa mu bikorwa.

Ati: “Turashimira Leta yacu ku bufatanye na Banki yo mu Bushinwa, kuko inyigo yo gukora urugomero rw’amazi iri kurangira ku buryo umwaka utaha imirimo yo gutangira kurwubuka izatangira, bityo bigafasha abahinzi kubyaza umusaruro mu buryo buhagije igishanga cya Ngiryi.”

Muri rusange aba bahinzi bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Ngiryi, by’umwihariko bibumbiye muri Koperative ya COOPRPRI Ngiryi, bavuga ko kugeza ubu bitewe no kutagira urugomero rw’amazi muri icyo gishanga, bigira ingaruka zo kuba muri hegitari  145, bagombye kubyaza umusaruro, kuri ubu izo babasha guhinga ari hegitari 80 gusa, bivuze ko hegitari zirenga 65 badashobora kuzibyaza umusaruro kubera ikibazo cy’amazi make.

Hari ubuso bw’igishanga batabyaza umusaruro uko bikwiye kubera ko nta mazi ahagera ahagije
Abahinzi bifuza gutunganyirizwa urugomero rubafasha kuvomerera imyaka mu gihe cy’impeshyi
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE