Nyarugenge: Abandi basore babiri bagaragaye bakomeretsa umukobwa bafashwe

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko  yataye muri yombi abasore babiri biyongera ku wundi umwe bagaragaye mu mashusho batema umuturage mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakoresheje umuhoro.

‎Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 12 Nzeri 2025, nyuma y’uko mu masaha ya mu gitondo yari yataye muri yombi umwe muri abo basore bagaragaye bakomeretsa umukobwa.

‎Polisi y’u Rwanda yagize iti: “Turabamenyesha ko abantu babiri bari basigaye mubagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy’ubugome umuturage wo mu Kagari ka Rwampara bose bafashwe.”

‎Abatemye uyu mukobwa babikoreye mu Kagari ka Rwampara taliki ya 11 Nzeri 2025.

‎Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

‎Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

‎Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu.

Abasore batatu bagaragaye bahohotera umukobwa bamaze gutabwa muri yombi


  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE