Perezida Kagame agiye guhura na Emir wa Qatar

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri, yageze i Doha mu Murwa Mukuru wa Qatar, aho biteganyijwe ko aza kugira ibiganiro na Tamim bin Hamad Al Thani, Emir w’icyo gihugu.

Ibiro bye Village Urugwiro, byatangaje ko yakiriwe na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar.

Urwo ruzinduko rubaye nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda yamaganye igitero cya Israel cyagabwe i Doha ku ya 9 Nzeri, ivuga ko ari uguhonyora amategeko mpuzamahanga no gushyigikira umutekano muke ku isi.

Perezida Kagame aheruka guhura na Emir wa Qatar mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka i Doha, aho baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’ibihugu byombi.

U Rwanda na Qatar bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo kurinda no gucunga umutekano, ndetse n’imikoranire mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu ndege.

Isosiyete y’indege ya Qatar Airways ifitanye ubufatanye bwihariye n’iy’u Rwanda (RwandAir) mu bijyanye no kunoza ingendo z’abagenzi no gutwara imizigo.

Iyi sosiyete y’indege yo muri Qatar yanashoye imari mu mushinga urimbanije wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali kiri i Bugesera.

Ni ikibuga gifite agaciro ka miliyari 2 z’amadolari ya Amerika, giteganyijwe kuzuzura mu mwaka wa 2028.

Ku rundi ruhande, Qatar ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guharanira amahoro n’umutekano birambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE