Abakunda indirimbo ye ‘Yohana’ batamuzi byamuteye imbaraga zo gukora umuziki

Umuramyi Mujawayezu Jean d’Arc wamenyekanye ku ndirimbo ‘Yohana’ avuga ko urukundo yabonye iyo ndirimbo yakunzwe byamuteye imbaraga zo gukora umuziki, kuko hari n’ubwo yahuraga n’abamubwira ko bayikunda batazi ko ari iye.
Mujawayezu ari mu bakora indirimbo zibyinitse kandi zifite ubutumwa bwiza mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ibituma zikundwa n’abatari bake n’ubwo baba batazi nyirazo.
Aganira na Imvaho Nshya Mujawayezu yavuze ko impano yo kuririmba yamenye ko ayifite akiri muto kuko yazamukiye mu makolari atandukanye ariko yumvaga azajya aririmbira muri kolari gusa yaje kugeregeza akora iya mbere yise Yohana imubera intangiriro nk’uko abisobanura.
Ati: “Nshingiye ku ndirimbo yanjye ya mbere yitwa ‘Yohana’ nkiyikora yafashije benshi nkabona abanshaho bayiririmba uko bayikunda bakabimbwira rimwe na rimwe ntibanamenye ko uwo babibwira ari we wayanditse. Byanteye imbaraga ndavuga nti bya bintu sijye jyenyine bigiria umumaro, mbona y’uko Imana inshyigikiye.”
Mujawayezu avuga ibi mu gihe yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ibanga’ isanga izindi zigera muri 14 amaze gukora zose zavuye ku rukundo indirimbo ye ya mbere yakiranywe.
Ibanga ni indirimbo avuga ko yifuzaga ko igera ku bantu abakomeza kubera ko Isi irimo ibibazo byinshi bishobora kugamburuza umwana w’umuntu.
Ati : “Ubutumwa nifuzaga ko bwagera ku bantu buvuye muri iyo ndirimbo ‘Ibanga’ nashakaga kubabwira ngo ni bakomere n’ufite intege nke, n’unaniwe, n’ucitse intege, tujya tubona abantu biheba bakiyambura ubuzima kuko yumva ibitekerezo bye byamubwiye ngo ntacyo usigaje nifuzaga kubwira abantu ko Imana ihari kugira ngo ibatambutse n’aho babona ko bidashoboka.”
Mujawayezu avuga ko kuririmba abifata nk’impano kandi n’inshingano yahawe n’Imana bityo yumva adakwiye kuririmba uko abyumva ahubwo yumva akwiye kubaza Imana icyo yifuza ko yaha abantu bayo yifashishije impano yamuhaye.
Ibanga ni indirimbo Mujawayezu avugamo ko uwo umuntu azaba we Imana yabigize ibanga. Ni indirimbo imaze iminsi ine gusa ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi 10 by’abantu.
Mujawayezu azwi cyane ku ndirimbo zirimo Yohana, Nsiz’ububata n’umwijima, Imvugo, Urera, Igihango, Ijambo, Ibanga aherutse gushyira hanze n’izindi.
