Green Amayaga yagabanyije toni zirenga 600 000 z’ibyuka bihumanya ikirere

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Icyerekezo cy’u Rwanda ni ukugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38% by’ibyuka bihumanya ikirere bitarenze muri 2030, ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) gitangaza ko kugeza ubu umushinga wa Green Amayaga umaze kugabanya toni 625 000 z’imyuka ihumanya ikirere.

REMA ivuga ko Umushinga Green Amayaga wari warihaye intego yo kuzatera ibiti kuri hegitari 26 300 ariko washoboye gutera ibiti kuri hegitari zirenga 37 000.

Muri gahunda zawo kwari uguteza imbere ikoranabuhanga mu gutegura amafunguro bituma utanga rondereza ku miryango 60 000.

Rémy Songa, Umuyobozi w’Umushinga Green Amayaga, yavuze ko ku bijyanye na gazi uyu mushinga washoboye gufasha ibigo by’amashuri 20 byo mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Nyamagabe.

Izi gahunda zose zatumye u Rwanda rushobora kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bingana na toni zirenga 600 000.

Songa agira ati: “Ku bijyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, twashoboye kugabanya toni 625 000 z’imyuka ihumanya ikirere.”

REMA ishimangira ko kuva mu 2022 ibigo 20 by’amashuri mu mushinga Green Amayaga, byatangiye gukoresha gazi bikavanga no gucana inkwi.

Umuyobozi w’Umushinga Green Amayaga, Songa, agira ati: “Aho bakoreshaga 4 000 000 Frw bagura inkwi ubu basigaye bakoresha 2 800 000 Frw bakoresha gazi n’inkwi icyarimwe.

Ziriya gazi zatanzwe zafashije kugabanya imyuka ihumanya. Iyo abantu bategura amafunguro y’abana bakoresheje inkwi batema ibiti kandi ibiti bidufasha kugabanya ya myuka ihumanya ikirere ari nayo itera imihindagurikire y’ikirere.”

Akomeza agira ati: “Mu buryo bujyanye no guhagarika imihindagurikire y’ibihe izo gazi zarafashije cyane kuko zarinze ibiti gutemwa, ibyo biti bikomeza kudufasha gufata ya myuka ihumanya ikirere ituma habaho imihindagurikire y’ibihe.”

Padiri Jean D’Amour Majyambere, umuyobozi w’Ishuri St Bernadette Kamonyi, yahamirije Imvaho Nshya ko gukoresha gazi bigira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ishuri abereye umuyobozi rimaze imyaka Ibiri rikoresha gazi ariko avuga ko bafite igikoni kigikoresha inkwi.

Agira ati: “Ibyiza bya gazi, icya mbere nabonye turamutse tuyifite mu bikoni byombi ubuzima hano bwatworohera kuko gazi ntiruhije, abakozi nabo ntibaruha, ntibahora mu ziko benyegeza, ikindi itanga isuku.

Gazi imara igihe kuko nk’iyo tuguze ibiro 1 000 tuyicana mu mezi nka Atandatu.”

Igikoni gikoresha gazi muri St Bernadette Kamonyi, gitegurirwamo amafunguro arimo umuceri, imyumbati n’icyayi cy’abanyeshuri banywa nimugoroba.

Ni mu gihe ibijumba, akawunga, ibishyimbo n’igikoma byo bitekerwa mu gikoni gikoresha inkwi.

Habonetse ubushobozi, Padiri Majyambere avuga ko n’ikindi gikoni gikoresha inkwi cyazashyirwamo uburyo bwo gutekesha gazi hagamijwe kwirinda ibihumanya ikirere.

Icyakoze gukoresha gazi bihendutse cyane kurusha inkwi bakoresha bategurira abanyeshuri amafunguro.

Ati: “Iyo nguze inkwi za 5 000 000 Frw hari igihe tuzicana mu mezi nka Atatu zikaba zirarangiye ariko gazi ngura 2 000 000 Frw tuyicana mu mezi 6.

Ejobundi naguze inkwi za 5 000 000 Frw ariko izo nkwi ndakeka ko tuzajya kurangiza ukwezi k’Ukuboza zitaragezayo.

Gazi dukoresha yaguzwe mu kwezi kwa Gatandatu kandi twizeye ko izageza mu kwezi k’Ukuboza igikoreshwa. Turamutse tuyifite tukayikoresha mu bikoni byose amafaranga dukoresha ku bicanwa yagabanuka.”

Nyabyenda Silas, Umukozi uhagarariye abatetsi n’abakora amasuku muri St Bernadette Kamonyi, avuga ko icyiza cyo gutekesha gazi birinda ikirere guhumana.

Avuga ko gukoresha gazi bibarinda imvune cyane ko ko ngo Icyiza cyayo, ituma amafunguro ashya vuba.

Bagikoresha inkwi mu bikoni byombi, ashimangira byabagoraga kuko byageraga saa kumi n’imwe bagitetse bityo abanyeshuri bagatinda gufungura, ubu ngo birihuta kubera gukoresha gazi.

Thimothé Siborurema, Umukozi umaze imyaka 5 akora akora amandazi agaburirwa abanyeshuri, ahamya ko gukoresha gazi ari byiza.

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Gutekesha gazi ni byiza cyane kuko bigabanya umunaniro. Iyo uyikoresha akazi kaba gakeya, ibyo ukora bikihuta ariko gutekesha inkwi bigira ingaruka nyinshi zirimo no kuba zagira uruhare mu guhumanya ikirere.”

Mugiraneza Claude umaze imyaka 9 akora akazi ko gutekereza abanyeshuri bo muri St Bernadette, avuga ko gukoresha gazi ari byiza kuko aho ikoreshwa nta mwanda uba uhari.

Ati: “Ibiryo byatekeshejwe gazi nta mwotsi uhumuramo naho gutekesha inkwi bituma mu gikoni habaho umwanda ukomoka ku makara n’imyotsi. Ubu amashyiga yose namara gufatwa urasanga hano huzuye imyotsi.”

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwohereza mu kirere imyuka ihumanya ku kigero cya 00.03% cy’iyoherezwayo yose, mu gihe umugabane wa Afurika uhumanya ikirere cy’Isi ku kigero cya 4% by’ihumana ry’ikirere ku rwego rw’Isi.

Raporo z’igihugu ku mihindagurikire y’ibihe zitangwa ku bunyamabanga bw’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe, UNFCCC, ni ukuvuga First Biennial Update Report, yatanzwe mu kwezi k’Ukuboza 2021 na Third National Communication yatanzwe mu 2018, zombi zigaragaza ko myinshi mu myuka yongera ubushyuhe mu kirere cy’u Rwanda isohorwa n’imodoka na moto.

Ubushakashatsi bwakozwe na REMA bugatangazwa mu 2017, nabwo bwerekanye ko imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka mu Mijyi y’u Rwanda.

Rémy Songa, Umuyobozi w’Umushinga Green Amayaga, avuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka ihumanya ikirere toni zirenga 600 000
Imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka mu Mijyi y’u Rwanda

Amafoto: Kwigira Issa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE