Basketball: REG y’abagore yegukanye Rwanda Cup 2025

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 11, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 79-52 yegukana ‘Rwanda Cup 2025’ mu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 10 Nzeri 2025 muri Petit Stade.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatangiye neza umukino Itsinda agace ka mbere ku manota 16 kuri 13 ya APR WBBC, ndetse yegukana n’aka kabiri ku manota 31-6, byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka harimo ikinyuranyo cy’amanota 28 (47-19).

APR yari itegerejweho guhindura umukino mu minota 20 yari isigaye, ntiyabigezeho kuko yatsinzwe agace ka gatatu ku manota 21-20, ikinyuranyo kiba amanota 29.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yayoboye agace ka kane yatsinze ku manota 13-11, ariko ntibyari bihagije kuko yari yarushijwe amanota menshi mu duce dutatu twabanje.

Umukino warangiye REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 79-53 yegukana irushanwa rya Rwanda Cup 2025 ryakinwaga ku nshuro ya kabiri.

Iki gikombe cyabaye icya kabiri REG WBBC yegukanye muri uyu mwaka nyuma y’icya Shampiyona.

Iyi kipe yahise ibona itike yo guhagararira u Rwanda mu Mikino Nyafurika ya Zone.

Muri uyu mukino Byukusenge Gloriose wa REG WBBC na Uwimpuhwe Violette wa APR WBBC ni bo batsinze amanota menshi (14).

Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rikinwa mu 2024 ryegukanywe na APR WBBC nyuma yo gutsinda REG amanota 72-59.

REG yarushije cyane APR WBBC mu mukino wa nyuma wa Rwanda Cup
REG WBBC yongeye kugaragaza ko ikomeye muri uyu mwaka yegukanye igikombe cya kabiri
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 11, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE