Dr Nsengiyumva yasuye uruganda rutunganya ingufu z’amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu
Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangiye uruzinduko mu Karere ka Rubavu aho asura imishinga itandukanye, irimo uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri gaze metane.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yasuye uruganda Shema Power Lake Kivu rutunganya ingufu z’amashanyarazi akomoka kuri gaze metane (SPLK), rwatangiye gutanga amashanyarazi angana na Megawatt 56.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yatemberejwe Uruganda rwa Shema Power Lake Kivu, anasobanurirwa urugendo rukomeye rwo gutunganya gaze metane, kuva aho itangira gucukurwa mu Kiyaga cya Kivu, kuyinyuza mu matiyo, kuyitunganya kugeza ibyajwemo ingufu z’amashanyarazi yoherezwa mu muyoboro mugari.
Megawatt 56, muri zo harimo izigera kuri 50 zoherezwa mu muyoboro mugari.
Byiringiro Maximilien ushinzwe ibikorwa bijyanye n’amashyarazi yasuye uruganda ashima uko ruteye, ashima n’uruhare rufite mu gutanga amashanyarazi mu Rwanda, kuko dutanga Megawatt 50 ni umusaruro munini cyane, uru ni rwo ruganda runini mu Gihugu.
Dufite na gahunda yo kuba twarwongera tugashyiraho Megawatt nka 28 biracyaganirwaho ku mpande zombi.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Amb Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko Minisitiri w’Intebe yabagiriye inama.
Ati: “Icyo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yatugiriyemo inama kugira ngo twihutishe, ni ukureba uko rwakongera umusaruro ruduha, harimo no kureba ko rwakongera ingano y’imbaraga ruduha kuko twabonaga ko rushobora kongeraho Megawatt 28, twaganiraga uburyo twakorohereza uriya mushoramari kugira ngo urugero rw’amashanyarazi akenewe rubashe kugerwaho.Twumvukanye uko tuzabikora tukabyihutisha.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yanasuye Icyambu cya Rubavu aho yasobanuriwe akamaro kacyo mu bwikorezi n’ingendo zo mu Kiyaga cya Kivu, cyubatswe ku Kiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Nyamyumba.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Amb Uwihanganye Jean de Dieu yavuze kandi ko icyambu kigamije ubuhahirane n’igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Ati: “Icyambu kigamije ubuhahirane na RDC, ubu birakora ariko nabyo bikeneye kunozwa kurushaho cyane cyane bigendanye nuko twebwe dutanga serivisi, kureba ko inzego zose zigomba gutangira serivisi icya rimwe mu bijyanye no guhuza (One Stop Border Post) zirimo kureba igihe zimara ngo zikore ako kazi ni byo twahawemo umukoro ngo tubinoze, icyambu kigere ku rwego cyahariwe.”
Icyambu cya Nyamyumba cyatangiye kubakwa mu 2018, inyubako ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 bituma cyuzura mu 2023, gitahwa ku mugaragaro ku itariki 6 Ukuboza 2024.
Icyo cyambu cyuzuye gitwaye miliyoni 9,17 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 12 harimo 50% yatanzwe na Guverinoma y’u Buholandi, 45% yatanzwe n’iy’u Bwongereza na 5% yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Gifite ububiko bw’ibicuruzwa bihanyuzwa, gucunga umutekano hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuzimya inkongi no gutunganya amazi yanduye ahakoreshwa, kikaba cyarashyizweho station ya lisansi ifasha ibinyabiziga bihakorera ubwikorezi.
Nyuma y’amezi atandatu gitangiye gukoreshwa, imibare igaragaza ko cyakira toni 1400 ku munsi, ibingana na 70% by’ubushobozi bwa toni 2 000 cyateganyirijwe kunyuzwaho buri munsi.



