Hatangijwe porogaramu ya telefoni itanga  uburere buboneye mu Rwanda 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 16
Image

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ifatanyije n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n’abandi bafatanyabikorwa, batangije porogaramu ya telefoni ‘Itetero Mobile App’ , igamije gutanga amakuru afasha ababyeyi kurera neza.

Mu gihe telefoni yabaye kimwe mu bikoresho ababyeyi bareresha abana babo, Guverinoma y’u Rwanda yasanze hakwiye kubaho uburyo bwihariye bufasha abana kubonera uburere muri izo telefoni aho kubabera ibirangaza bibabata .

Ni gahunda yafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025, ubwo habaga ibiganiro nyunguranabitekerezo byibanze ku buryo ababyeyi bakwiye kwita ku mikurire y’umwana n’uburere buboneye, banamurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Mujawimwana Eugenie, umubyeyi ufite umwana uri mu nsi y’imyaka irindwi, avuga ko yishimiye cyane iyo gahunda kubera ko hari ibyo ije kubafasha.

Ati: “Ni gahunda nziza kuko iyi poroguramu batuzaniye nibura uzajya uha umwana telefone umushyiriremo n’ibyo areba ubimugenere kurusha uko wayimuhaga cyangwa yanayifata akareba ibyo abonye.”

Nabonye ifite uburyo iteyemo bwiza kuko ibirimo byose bigendanye n’imyaka, ntabwo wafata umwana ufite imyaka 10 ngo umwereke iby’ufite imyaka itanu, urumva ko n’umwana ntiyabirambirwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yavuze ku ntego y’inama yatangarijwemo iyo Porogaramu nshya, asaba Abanyarwanda gushyira mu bikorwa ibyo bahungikiye.

Ati “Uburere buboneye ubundi butangwa n’umubyeyi, ariko se azi icyo gukora muri iki gihe turimo, kijyanye n’iki gihe turimo? Twifuje gutegura iyi nama kugira ngo tubiganireho kandi tubwizanye ukuri kugira ngo twibaze ngo ni gute twarera abana bacu neza.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, avuga ko Itetero App igiye kuba igisubizo mu guha ababyeyi amakuru yizewe mu kurera abana babo.

Ati: “Uyu munsi dushyizeho Porogaramu, dutekereza ko izaduha amakuru mu bijyanye no kurera neza umwana ariko ibyo dukora byose kugira ngo mubikore kandi bigire impinduka, biradusaba gufatanya no kugira ibibazo by’umuryango ibyacu buri wese akabigira ibye.”

Poroguramu ya ‘Itetero App’ yatangijwe, mu gihe hari hashize imyaka 10 kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda hacaho ikiganiro cyitwa itetero mu rwego rwo kwigisha abana binyuze mu mikino n’indirimbo no gukangurira ababyeyi kwita ku burenganzira bw’umwana. 

Minisitiri Uwimana yasabye  ababyeyi kuzirikana inshingano zabo zo kwita ku bana bakabategurira ahazaza heza, cyane ko ababyeyi ari bo bari ku ruhembe rw’imbere mu kurera. 

Minisitiri Uwimana Consolée yibukije ababyeyi ko ari bo bari ku ruhembe rw’imbere mu gutanga uburere buboneye
Bamwe mu bana bayobora abandi bavuga ko bikwiye gukemura ibitera abana kujya mu muhanda kuruta kubashyira mu yindi miryango
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE