Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashimiye Abanyarwanda uburyo bamwakiriye ageze i Kigali yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), ibera mu Rwanda.
Mu gitondo cy’uyu munsi ku wa 23 Kamena 2022, ni bwo indege ya kajugujugu yamugejeje hafi y’umupaka wa Katuna ku ruhande rwa Uganda, afata imodoka yamuzanye ikambuka umupaka wa Gatuna yerekeza i Kigali.
Ubwo yageraga i Kigali, abaturage benshi cyane cyane mu gice cya Nyabugogo uzamuka ugana ku Muhima bari bahagaze ku nkengero z’umuhanda bamupepera. Abinyujije kuri Twitter, Perezida Museveni yavuze ko ashimira Abanyarwanda uburyo bamwakiriye.
Yagize ati: “Nageze i Kigali mu Rwanda, nitabiriye Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM). Ndashimira Abanyarwanda uburyo mwampaye ikaze. Murakoze cyane!”
Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.
Ni na rwo ruzinduko rwa mbere Museveni agiriye mu Rwanda nyuma y’izahuka ry’umubano warwo na Uganda, bigizwemo uruhare n’umuhungu we akaba n’Umugaba w’Ingabo za UPDF zirwanira ku Butaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba.


