03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida Kagame na Boris Johnson baganiriye ku kwakira abimukira mu Rwanda

23 Kamena 2022 - 10:27
Perezida Kagame na Boris Johnson baganiriye ku kwakira abimukira mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson uri i Kigali aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2022).

Abo bayobozi bombi baganiriye ku bufatanye bunyuranye bw’u Rwanda na UK burimo n’amasezerano ajyajye n’Abimukira n’iterambere ry’ubukungu ahesha u Rwanda ububasha bwo kwakira by’agateganyo abimukira bitezwe koherezwa n’icyo gihugu ngo habanze kugenzurwa ubusabe bw’ubuhungiro bwabo.

Abo bimukira ni abafashwe nyuma yo kwambuka umupaka mu nzira zinyuranyije n’amategeko, aho bamwe banyuze mu mazi y’ahitwa Channel baturutse mu Bufaransa abandi bakaba ari abinjizwa mu Gihugu bahishwe mu makamyo yikorera imizigo.

Abagerageza kwinjira mu Bwongereza banyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko batumye havuka ubucuruzi bw’abantu butemewe bwo kubambutsa, abagira amahirwe bakaba ari abafite ubushobozi bwo kubishyura. Iyo bageze mu gihugu baba umutwaro kuri Leta kibatakazaho imisoro y’abaturage kandi biganjemo abimukira bashingiye ku bukungu.

Ni mu gihe na none hakunze kuboneka impanuka zo mu mazi, zitwara ubuzima bwa benshi mu bagerageza kwirundarundira mu twato duto tubambutsa uruzi rwa Channel.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnston, yavuze ko gahunda yo kohereza by’agateganyo abimukira n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda ari igitekerezo cy’inyamibwa, anenga yivuye inyuma abagerageza kugitesha agaciro no kwibasira u Rwanda rwagaragaje ubutwari n’umutima utabara.

Yanenze imyitwarire idahwitse y’abarimo n’abayobozi mu nzego zitandukanye banenga ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza, akaba yizeye ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda ruzagira benshi muri bo ruhindurira imyumvire.

Boris Johnson yashimiye u Rwanda rwakiriye CHOGM, avuga ko uguhura kw’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu mpera z’iki cyumweru kuzaba amahirwe yo kumvikanisha icyo Abanyarwanda barusha abandi no kwamagana imyitwarire idahwitse y’abibasira iki gihugu mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

Mu buryo bwo gutebya, Boris Johnson yavuze ko ari we ugeze i Kigali mbere y’abimukira bagomba kumukurikira mu minsi iri imbere. Iryo jambo rye rije rikurikira ubwumvikane buke bwavutse hagati y’abashyigikiye n’abadashyigikiye kohereza abimukira mu Rwanda, bwatumye n’indege yari igiye gutwara aba mbere ihagarikwa ku munota wa nyuma n’icyemezo cy’Urukiko rw’u Burayi ruharanira Uburenganzira bwa Muntu (ECHR).

Nyuma yo guhagarikwa, Guverinoma y’u Bwongereza yahise yubura umushinga w’Itegeko ry’uburenganzira (Bill of Rights) ugamije kugabanya ububasha urwo rukiko rw’u Burayi rufite ku nkiko n’inzego zo muri icyo gihugu.

Biteganyijwe nanone ko Boris Johnson n’Igikomangoma Charles cya Wales bazahura imbonankubone bakaganira kuri gahunda y’Igihugu cyabo yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Prince Charles, uhagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza mu nama ya CHOGM, azahura na Boris Johnson kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Kamena. Boris yizeye kumvikanisha agaciro k’iyo gahunda igamije gukura umuzigo uremereye kuri Leta y’u Bwongereza.

Uko guhura kuje gukurikira amakuru akomeje gucicikana ashinja Igikomangoma (Prince) Charles kunenga gahunda yo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda, avuga ko icyo cyemezo “kigayitse”.

Boris yavuze ko nubwo Prince Charles ashinjwa kuba yaratanze ibitekerezo bisenya iyo gahunda, nta gihamya gifatika cy’uko yaba yarabivuze. Yashimangiye ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bugamije guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abantu bambukira mu mazi y’ahitwa Channel, yongeraho ko “nta rukiko na rumwe ruremeza ko iyo gahunda inyuranyije n’amategeko.”

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.