Perezida yagaragaje ko ubumwe bw’abantu bukwiye kujyanishwa n’iterambere

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 30, 2025
  • Hashize amasaha 24
Image

Perezida Paul Kagame yibukije ko kugira ubumwe utaravuye mu bukene nta cyo byaba bimaze, yabikomojeho ubwo yakiraga mu Biro bye Village Urugwiro itsinda ryaturutse mu nzego z’ubuyobozi z’igihugu cya Qatar.

Iri tsinda yakiriye ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama, riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’iminsi itanu, rwatangiye ku wa 25 Kanama 2025.

Mu biganiro bagiranye, Perezida Kagame yibukije amateka y’akababaro u Rwanda rwanyuzemo, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Yasangije abo bari kumwe amasomo y’ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwihangana, ubumwe ndetse no kwigira byagize uruhare mu gusana Igihugu no kukigarura mu nzira y’iterambere.

Perezida Kagame yavuze ati: “Imyaka 31 ishize, ibyo mubona hano nta byari bihari ahubwo hari imidugararo, harasenyutse gusa. Twari twarageze ku rwego rwo hasi cyane kure.

Twisanze duhanganye n’ibihe aho inzira imwe rukumbi yari ukwizamura ubwacu. Ushobora gukenera umuntu ugufasha, kandi abantu bahora bagufasha. Ariko ujye wibuka ko icy’ingenzi ari wowe ubwawe, ko uba uhari ku bw’inyungu zawe mbere ya byose.”

Yongeye gushimangira ko kugira inshingano ku giti cyawe no kugira ubuyobozi bushingiye ku butwari ari ingenzi mu buyobozi.

Yagize ati: “Abandi bashaka kugufasha baraza bakubakiraho. Ariko niba utekereza ko uzahora utegereje abandi ngo bakemure ibibazo byawe, uba warangiye. Nta na rimwe uzabikemura.”

Abwira urubyiruko rw’abayobozi ko bagomba kugira ubutwari kandi buri gihe bagafatanya kubahana no kwibwiriza inshingano.

Yongeyeho ati: “Ushobora gukora ikosa, none se byaba ari ikibazo? Buri muntu wese akora amakosa. Ariko iyo usubiye hasi, ntuhagume, uhaguruke ukomeze. Uko ni ko twagerageje kwiyubaka, kandi turacyabikomeje.”

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’ubumwe n’iterambere kuri bose nk’umutima w’icyerekezo cy’u Rwanda.

Yagize ati: “Ikintu cya mbere mu cyerekezo cyari ugusubiza igihugu hamwe. Icyerekezo cy’igihugu cyunze ubumwe. Ntacyo bitwaye inkomoko cyangwa amateka abantu bafite.”

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko ubumwe butajyanye n’iterambere nta cyo bumaze.

Ati: “Niba mwaravuye mu macakubiri, ariko mukaba mutaravuye mu bukene, byaba byaramaze iki? Dushaka ko igihugu cyacu, abaturage bacu, bakura mu mitekerereze kandi bagateza imbere igihugu cyabo.”

Ku wa 25 Kanama, ubwo bageraga mu gihugu, itsinda rya Qatar ryakiriwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ubutwererane cy’u Rwanda (RCA).

Izo ntumwa za Qatar zirimo gusangira ubunararibonye n’inzego zitandukanye za Leta, zirimo Urwego rw’Imiyoborere (RGB), Urwego rw’Umuvunyi, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ndetse na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (NUBUMWE).

Iryo tsinda ryasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barabunamira, ndetse barushaho gusobanukirwa amateka y’akababaro u Rwanda rwanyuzemo n’urugendo rwo kwiyubaka.

Iryo tsinda ryasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bashyira indabo ku rwibutso mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kurushaho gusobanukirwa amateka mabi igihugu cyanyuzemo n’urugendo rwo kongera kwiyubaka.

Intumwa za Qatar ziri mu ruzinduko mu Rwanda
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 30, 2025
  • Hashize amasaha 24
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE