03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Prince Charles yashenguwe n’ibyo yabonye mu nzibutso za Jenoside mu Rwanda

23 Kamena 2022 - 07:13
Prince Charles yashenguwe n’ibyo yabonye mu nzibutso za Jenoside mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda yaravuze ati: ‘amarira y’umugabo atemba ajya mu nda’, ariko hari ubwo isura y’umuntu igorwa no guhishira ikiri ku mutima. Prince Charles, Igikomangoma cya Wales, yagaragaye yijimye mu maso ubwo yerekwaga imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Nyamata duherereye mu Karere ka Bugesera.

Mu ruzinduko rwabwo rwa mbere mu Rwanda Prince Chales n’Umugore we Camilla, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi n’urwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Prince Charles yagararagaye yijimye mu maso ubwo yerekwaga imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashenguwe n’amateka y’uburyo Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa mu bugome ndengakamere, by’umwihariko akaba yatunguwe n’imibiri y’abishwe yasanze mu Rwibutso rwa Nyamata ruruhukiyemo abasaga 45,000.

Yasobanuriwe uburyo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaga 10,000 bahungiye muri Kiliziya ya Nyamata bizeye ko ari ho bari bukirire kuko hari mu Kiliziya abantu bose bahuriraga baje gusenga Imana, ariko si ko byagenze ahubwo barahiciwe.

Kuri ubu iyahoze ari Kiliziya ya Nyamata ni yo yahindutse urwibutso rwa 6 mu nzibutso zo ku rwego rw’Igihugu, hakaba haragiye hashyingurwa n’indi mibiri yakuwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Nyamata no mu nkengero zawo.

Igikomangoma Charles n’umugore we bashyize indabo ku mva ari ko bunamira banaha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abasaga miliyoni bishwe mu minsi igera ku 100 gusa.

Ubutumwa bwari bwanditswe mu ikarita yandikishijwe intonki z’Igikomangoma , buragira buti: “Tuzahora iteka twibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Muri urwo ruzinduko, Prince Charles na Camilla baherekejwe n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi (Aegis Trust) Freddy Mutanguha,ari na wo wita ku nzibutso.

Mutanguha yagize ati: “Ni ukuri birahumuriza kubona Igikomangoma Charles na Camilla  baha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Kandi iki ni ikimenyetso gikomeye kuri twe kuko ni ubutumwa butanzwe ku Isi ko ibyabaye hano bidakwiye kugira ahandi biba mu Isi yose. Ikindi tuzi ko Igikomangoma Charles afite ijwi rikomeye rishobora gufasha mu gucecekesha abagihakana bakanapfobya Jenoside.”

Igikomangoma Charles yasuye kandi umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Mbyo (‘Mbyo Reconciliation Village) mu Karere ka Bugesera, watujwemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayigizemo uruhare.

Igikomangoma Charles uhagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza mu nama ya CHOGM2022 iri kubera mu Rwanda, na Madamu we Camilla bakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Baganiriye ku birebana n’umubano w’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza, n’inyungu ibyo bihugu byombi bihuriramo.

Ku rundi ruhande Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro na Madamu Camilla, byibanze ku bikorwa by’Umuryango Imbuto Foundation bigamije guteza imbere uburezi n’ubuzima kuri bose, ndetse n’ibirebana no kongerera ubushobozi abagore n’urubyiruko.

Prince Charles na Madamu Camilla bageze i Kigali ku wa Kabiri mu ndege bwite bakirirwa n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Umujyanama wihariye wa CHOGM Yamina Karitanyi n’Intumwa yihariye ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Lord Ahmad.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri Commonwealth y’uyu mwaka (CHOGM 2020), ibaye nyuma y’imyaka ine mu gihe izindi zijya ziterana buri nyuma y’imyaka ibiri. Ubwo bukererwe bwatewe n’uko yasubitswe inshuro ebyiri zose kubera icyorezo cya COVID-19.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.