Abitabiriye inama ya CHOGM n’abatuye Umujyi wa Kigali ntibishwe n’irungu, kuko usanga bitabira ku bwinshi ibitaramo bya Kigali People’s Festival bibera mu Mujyi wa Kigali.
Kigali People’s Festival ni iserukiramuco rizamara iminsi itandatu aho rizarangirana na CHOGM, Iri serukiramuco ribera ku Gisimenti ndetse no mu Biryogo i Nyamirambo.
Yaba abatuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abashyitsi bitabiriye inama ya CHOGM bari bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo ku munsi wa mbere aho cyari cyatumiwemo abahanzi barimo Symphony Band ndetse na Kenny Sol.
DJ Ira yahise atangira gususurutsa abari bamaze kugera mu byicaro byabo afatanyije na MC Tino, ari nako bari gusangira icupa ndetse na mushikake yotswaga na mucoma wari wabukereye kuri buri muryango w’akabari ko mu Gisimenti.
Ahagana saa mbiri z’ijoro ni bwo Symphony Band yari igeze ku rubyiniro, nayo itangira gususurutsa abantu mu muziki wa Live.
Aba basore ntabwo batinze ku rubyiniro kuko nyuma y’akanya gato havutse ikibazo cy’umuriro, ibyuma bimara nk’iminota 20 bitavuga.
Nyuma y’uko iki kibazo gikemutse, Kenny Sol yahise ahamagarwa ku rubyiniro atangira gususurutsa abakunzi be mu gihe cy’iminota irenga 30.
Yaba iminota mike Symphony Band yacuranze ndetse n’igihe Kenhy Sol yamaze ku rubyiniro, abakunzi b’umuziki bari mu bicu ubona bishimiye aba bahanzi.
Kenny Sol akimara kuririmba indirimbo ze nka Haso, Joli, Ikinyafu n’izindi, yataze umwanya ku rubyiniro hasigara DJ Ira na MC Tino bakomeje gususurtsa abakunzi b’umuziki bari benshi ahabereye iki gitaramo.
Mu Biryogo byari ibicika ubwo Riderman yataramiraga abasirimu b’i Kigali
Umuraperi Emery Gatsinzi wamama nka Riderman, yashimishije abitabiriye igitaramo yakoreye mu Biryogo i Nyamirambo, yongera kwerekana ko ari umuraperi w’ibihe byose.
Riderman yataramiye abantu kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena. Yagiye ku rubyiniro ari kumwe n’umuraperi Karigombe.
Ni ibitaramo bya muzika byagenewe gususurutsa abitabiriye Inama ya CHOGM, mu cyumweru cyose bagiye kumara mu Rwanda.
Ni ibitaramo 14 bigomba kubera mu bice bibiri byashyiriweho imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali, mu mihanda yahariwe abashaka kwidagadura.
Byahawe izina rya Kigali’s People bitangira kuva tariki 20 kugeza 26 Kamena 2022, muri Car Free Zone y’i Nyamirambo ndetse n’i Remera ku Gisimenti, aho guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abahanzi banyuranye baba bahataramiye kugeza igicuku kinishye. Byatumiwemo abahanzi batandukanye bakomeye.
Kuri iyi nshuro Riderman ni we wari ugezweho, Yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo indirimbo yise “Ikinyarwanda” yakoranye na Melodie, “Nta Kibazo” yahuriyemo na Urban Boyz na Bruce Melodie na “Depanage” ye na Ariel Wayz.
Nyuma y’iyi ndirimbo ibyuma byabaye nk’ibizimyeho gato, mu zindi ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye harimo “Niko Nabaye” ya Zizou, “Romeo na Juliet” ye na Dream Boyz, “Nkwite nde?”, “Ndakabya” yakoranye na Christopher, “Abanyabirori’’ n’izindi.
Muri iki gitaramo yafashwaga na DJ Theo, MC Tino ari umushyushyarugamba asusurutsa imbaga yitabiriye iki gitaramo mu gihe ku Gisimenti hagataramiraga Symphony Band, Bwiza, DJ Brianne na Selector Copain.










