Urwego rw’ubuzima rwashowemo miliyari 948.5 Frw mu myaka 2

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image
New technologie machine

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko urwego rw’ubuzima rwashyizwemo agera kuri miliyari 948.5 z’amafaranga y‘u Rwanda mu mwaka wa 2020/2021 kugeza 2022/2023, hagamijwe kurushaho kuruteza imbere.

Ibi bishimangirwa na raporo ‘Rwanda Health Resource Tracking Report’ ya Minisiteri y’Ubuzima vyatangajwe mu kwezi kwa Kamena 2025. 

Ni raporo igaragaza isesengura ryakozwe ku mikoreshereze y’ingengo y’imari aho igaruka ku gukusanya, gutanga no kuyikoresha mu rwego rw’ubuzima.

Igaragaza kandi inkomoko y’ingengo y’imari, uburyo ikoreshwamo, ishoramari ryakozwe mu bikorwa remezo, kureba aho u Rwanda rugeze mu rwego rw’ubuzima ku buryo burambye no gutera inkunga uru rwego.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igira iti: “Imbumbe y’amafaranga akoreshwa mu rwego rw’ubuzima, Total Health Expenditure (THE), yarazamutse igera kuri miliyari 948.5 Frw ivuye kuri miliyari 739 Frw.

Igipimo cyayo ugereranyije n’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) cyagabanutse kuva kuri 6.8% kigera kuri 5.8%, bikagaragaza iterambere ry’ubuzima ugereranyije n’izahuka ry’ubukungu.”

Ibyashowe mu rwego rw’ubuzima byariyongereye biva kuri 60% bigera kuri 63% by’ibishorwamo ubu.

Ni mu gihe inkunga z’amahanga zagabanutse ziva kuri 40% zigera kuri 37%.

Amafaranga atangwa n’abaturage yaragabanyutse ava kuri 5% agera kuri 4% hagati y’umwaka wa 2021/2022 na 2022/2023. Bigaragaza intambwe yatewe mu kurinda imiryango umutwaro wo kwishyura ibijyanye n’ubuvuzi.

MINISANTE itangaza ko ubuvuzi bw’ibanze, Primary Health Care (PHC), bwakomeje kuba mu byihutirwa bituma bubarirwa hagati ya 67% – 69.7% by’ibimaze gushorwa mu rwego rw’ubuvuzi, aho byazamutse bikagera kuri miliyari 594.6 Frw mu 2022/23.

Amafaranga Leta yashyize mu buvuzi bw’ibanze yarazamutse ava kuri 40.5% mu 2020/2021 agera kuri 45.9% mu 2022/2023. Ni mu gihe inkunga z’amahanga zo zagabanutse zikagera kuri 41.2%.

Umusanzu utangwa n’abikorera wakomeje kuguma ku gipimo cya 13%.

Ishoramari mu bikorwa remezo by’ubuvuzi ryarazamutse biturutse ku nkunga z’amahanga zazamutse, zikava kuri 42.5% zigera kuri 55.4% mu gihe umusanzu wa Guverinoma wavuye kuri 32.5% ukagera kuri 18.7%.

Ibikoresho by’ubuvuzi byaguzwe, byarazamutse bigera kuri 45% by’ishoramari ryo muri 2022/2023, mu gihe ibikorwa remezo by’ubuvuzi byagabanyutse bikagera kuri 43.4% muri uwo mwaka.

Amafaranga yishyurwa mu bwishingizi yarazamutse ava kuri miliyari 151.47 z’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 191.08 Frw, aturutse ku bwishingizi bw’imibereho myiza bwagize uruhare rwa 47% mu 2022/2023 kuruta amavuriro y’ibanze ku gipimo cya 41% mu gihe ubwishingizi bw’abikorera bwagumye kuri 12%.

Ibikorwa by’ubuzima bw’ababyeyi, abana n’ingimbi byongerewe amafaranga ava kuri miliyari 114.9 Frw (16.9%) agera kuri miliyari 195.1 Frw (22.9%).

Ayashowe mu buvuzi bw’indwara zandura yagabanyutse ava kuri miliyari 72.6 z’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 63.6 Frw.

Amafaranga yashyizwe mu buvuzi bw’indwara zitandura (NCDs) yaragabanutse ku gipimo cya 64% agera kuri miliyari 9.9 bikaba bigaragaza icyuho mu ngengo y’imari yo guhangana n’indwara zitandura.

Ubuvuzi bwo gukumira no kubuteza imbere bwari hagati ya 30% na 33%, ni mu gihe ibyashowe mu buvuzi byazamutse biva kuri 23% bigera kuri 29%.

Isesengura rya raporo ya Minisiteri y’Ubuzima ‘Rwanda Health Resource Tracking Report’ ryakozwe rishingiye ku makuru ya HMIS (Health Management Information System) na IFMIS (Integrated Financial Management Information System) ndetse no ku makuru yaturutse mu bafatanyabikorwa b’iterambere n’abikorera.

Mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2), Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Hagamijwe kugeza kuri bose serivisi z’ubuvuzi zinoze, mu mwaka wa 2029 hazongerwa umubare w’abakozi bo mu nzego z’ubuzima, ku buryo uzikuba inshuro enye.

By’umwihariko, hazanozwa serivisi z’ubuvuzi zihabwa ababyeyi, abana n’impinja.

Mu byashowemo imari harimo ibikorwa remzo mu buvuzi
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE