Juma Jux na Priscilla Ajoke bibarutse imfura y’umuhungu

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 25, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Umuhanzi Juma Jux n’umugore we Priscilla Ajoke Ojo bagaragaje ibyishimo batewe no kwibaruka imfura yabo y’umuhungu.

Mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo mu gitondo cy’itariki 24 Kanama 2025, bagaragaje amafoto umugore ari kwa muganga n’andi y’umwana maze bavuga ko bakiriye umugisha. Jux yasangije ifoto ye n’umugore arandika ati: “Mama na Papa, Abanyamugisha.”

Juma Jux yongeye asangiza ifoto y’umwana agaragaza ko bamuhaye amazina ya Prince Rakeem Ayomide Mkambala.

Uyu muryango wahise ugaragarizwa ibyishimo n’ibyamamare bitandukanye birimo na Alliah Cool wabageneye ubutumwa.

Yanditse ati: “Umuryango wahawe umugisha.”

Enioluwa umaze kumenyekana nk’umukinnyi wa Filimi muri Tanzania yanditse ati: “Kaze neza mu rugo gikomangoma cyacu, sowanyu ari hano, turabategereje, ishya n’ihirwe ku bakundana ni Priscy na Juma Jux, Imigisha ya Allah izahore mu rugo rwanyu. Ameen.”

Amakuru avuga ko umwana yavukiye mu gihugu cya Canada, nyuma gato y’uko bari bamaze iminsi bakoze ibirori byo kugaragaraza igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka bisanzwe byitwa ‘Gender reveal’ bakoze tariki 21 Kanama 2025.

Juma Jux n’umugore we bashyingiranwe muri Mata 2025, mu bukwe bw’akataraboneka bwabereye muri Nigeria, baza gukora kwiyakira muri Tanzania tariki 28 Gicurasi 2025.

Imwe mu mafoto basangije abakunzi babo iriho Priscy yishimiye umwana
Imfura ya Priscilla na Juma Jux yiswe Prince Rakeem Ayomide Mkambala
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 25, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE