Burera: Basiragiye imyaka 3 bishyuza ingurane z’ibyangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 23, 2025
  • Hashize amasaha 10
Image

Abaturage bo mu Mirenge ya Rugengabari na Nemba mu Karere ka Burera, by’umwihariko abo mu tugari twa Nyanamo, Rukandabyuma, Kiribata na Mucaca, bamaze imyaka itatu basiragira bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi wubatswe muri ako gace mu mwaka wa 2022.

Hari bamwe bavuga ko bamaze kwishyurwa, abandi bakavuga ko batarahabwa na make, nyamara imitungo yabo yarasenywe cyangwa ikangizwa. Mu byangijwe harimo insina, ibiti by’imbuto ziribwa, n’ibindi biti byari bifite agaciro mu mibereho yabo.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyanamo avuga ko bahora basiragizwa kugeza ubwo bavuga ko ibyangombwa byabo bituzuye kandi ngo baba barabitanze.

 Yagize ati: “Bamaze gushyira transfo mu isambu yanjye ntibanyishyura imyaka ibaye 3, bambereyemo amafaranga asaga ibihumbi 300 Frw. Nagiye kubaza nsanga bavuga ngo imyirondoro nayanditse nabi, ariko kugeza ubu ntacyo baramfasha. Twararambiwe, kandi iki kibazo kirazwi, ariko amaso yaheze mu kirere.”

Undi muturage wo mu Kagari ka Rukandabyuma na we yavuze ko yishyuwe igice cy’amafaranga, ariko ibiti bye byinshi byangijwe ntibyishyurwe, nyamara ngo ni ho yakuraga inkwi, avuga ko we bamwishyuye bimwe mu byangijwe ariko ishyamba rye ngo ntacyo barivuzeho.

Yagize ati: “Hari ibyo banyishyuriye ariko hari byinshi batarishyura, kandi byose byangijwe kimwe. Twifuza ko batwumva kuko ibyo twatakaje ntabwo ari bike, nk’ubu ishyamba ryanjye ubwaryo ntiryajya munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 ariko ntibaranyishyura twifuza ko twishyurwa amafaranga tukayikenuza.”

Hari n’abavuga ko kuba hari ababonye ingurane abandi ntibayibone, bibatera kwibaza ku mikorere y’inzego zibishinzwe.

Uwo mu murenge wa Nemba wahinduriwe amazina akitwa Nduwumwe Egide,  avuga ko bibabaza kuvuga ko umuturage yabuze ibyangombwa ngo yishyurwe imyaka igahita ari 3.

Yagize ati: “Twebwe rero biduteza urujijo tumaze imyaka 3 twishyuza ingurane ntituzihabwe ariko hari abakibwirwa ko banditse nabi nimero zo kuri konti za SACO, abandi ngo ibyangombwa by’ubutaka byarabuze, dusanga ari ukuduheza mu nzira ku busa, twifuza ko nibura iki kibazo cyamara uyu mwaka kivuye mu nzira bakatwishyura.”

Umukozi wa REG ishami rya Burera, Eng. Majyambere Jean de Dieu, yemereye abaturage ko nta n’umwe uzasigara atishyuwe, ingurane ku mitungo ye yangijwe.

Yagize ati: “Ibibazo by’ingurane ku baturage bangirijwe ibyabo birazwi yemwe ntabwo ari muri iyo Mirenge gusa. Nta muturage n’umwe uzamburwa ku mitungo ye yanyujijwemo umuyoboro w’amashanyarazi. Buri kwezi hari abaturage bishyurwa, abandi bazishyurwa mu bihe bikurikira.”

Akomeza agira ati: “Utarabona amafaranga akwiye kwegera ubuyobozi bwa REG tukamufasha, nkaba nsaba abaturage gukomeza kwihangana bagategereza mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje akazi ko kubishyura.”

Imibare y’Akarere ka Burera igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurashamibare yerekana ko mu 2022, 52.7% by’ingo muri Burera zari zifite umuriro w’amashanyarazi.

Ahashinzwe transifo muri Burera nta ngurane bahawe kimwe nko muri Nemba
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 23, 2025
  • Hashize amasaha 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE