Amateka yo Kubohora u Rwanda agiye gushyirwa mu ngoro yo kwibohora kw’Afurika

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Inteko y’Umuco yatangaje ko amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda agiye guhabwa umwanya mu Ngoro y’Umurage w’Amateka yo guharanira Ubwigenge bwa Afurika (Museum of African Libertion) irimo kubakwa i Harare mu Murwa mukuru wa Zimbabwe.

Byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 20 Kanama 2025, ubwo u Rwanda rwakiraga intumwa ziturutse mu gihugu cya Zimbabwe, mu Ngoro y’Umurage w’Amateka yo guharanira Ubwigenge bwa Afurika.

Inteko y’Umuco yatangaje ko intumwa eshanu zaturutse muri Zimbabwe, ziyobowe na Pritchard Zhou.

Umusaruro w’ibiganiro byahuje impande zombi, ni uko mu gihe cya vuba hazashyirwaho amasezerano y’imikoranire hagati y’Ingoro y’umurage yo muri Zimbabwe n’Inteko y’Umuco yo mu Rwanda.

Inteko y’Umuco yagize iti: “By’umwihariko hatangajwe ko u Rwanda ruzahabwa umwanya wo kumurikamo amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda mu Ngoro y’Umurage w’Amateka yo guharanira Ubwigenge bwa Afurika, iri kubakwa i Harare mu murwa mukuru w’Igihugu cya Zimbabwe.”

Umwe mu bakozi ba Inteko y’Umuco, yabwiye Imvaho Nshya ko impande zombi zitatangaje igihe amasezerano azashyirirwaho umukono ariko ko ari mu gihe cya vuba.

Izi ntumwa zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse zinasura Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, zisobanurirwa amateka y’u Rwanda mu buryo burambuye.

Intumwa za Zimbabwe zaturutse mu Ngoro y’Umurage w’Amateka yo guharanira Ubwigenge bwa Afurika (Museum of African Libertion), ziri mu Rwanda kuva tariki 18 Kanama 2025, zikaba zisoza uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Kane tariki 21.

U Rwanda na Zimbabwe ni ibihugu bifitanye umubano wihariye ushingiye ku kuba bihuje byinshi mu birebana n’ingano y’ubukungu, abaturage intera y’iterambere n’amateka.

Ibihugu byombi byashyizeho za Ambasade i Harare n’i Kigali mu mwaka wa 2019, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Intumwa za Zimbabwe ziyobowe na Pritchard Zhou, ziganira n’ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco
Pritchard Zhou (uwa 3 ibumoso) uyoboye intumwa zaturutse muri Zimbabwe, Intebe y’Inteko Amb Robert Masozera, Umuyobozi w’Inteko y’Umuco (uwa 4 ibumoso)

Amafoto: Intebe y’Inteko

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE