Intara y’Iburasirazuba irasezera amapfa, 70% by’ubutaka bwangiritse bwasubijwe ubuzima

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Intara y’Iburasirazuba yakundaga kwibasirwa n’amapfa, kuri ubu igaragara mu isura nshya mu birebana n’urusobe rw’ibinyabuzima, aho gahunda yo gusazura amashyamba no gutera no gusazura amashyamba bikomeje gutanga umusaruro ushimishije mu kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), bwatangaje ko binyuze mu Mushinga ugamije kubakira abaturage b’Intara y’Iburasirazuba ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe (TREPA), hamaze guterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku kigero cya 70% bya hegitari 60.000 zigomba guterwaho amashyamba muri uwo mushinga.

TREPA ni umushinga w’imyaka itandatu watangiye mu mwaka wa 2021 uzasoza mu 2027, ukaba ugamije guhindura ubutaka bwangiritse bugahinduka ubufite ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe, n’ababutuyeho bakubaka imibereho myiza mu buryo burambye.

Uretse gutera no gusazura amashyamba kuri hegitari zisaga 60.000, uyu mushinga ufite intego yo yo gufasha abahinzi basaga 75.000 binyuze mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka, guhangana n’isuri, kongera gutera amashyamba ndetse no gusazura inzuri.

Muri uwo mushinga kandi harimo no gutanga amafaranga agenerwa gahunda z’iterambere zigamije kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe binyuze mu buhinzi no gutera ibiti.

Uyu mushinga ukorwa ku bufatanye n’abaturage bafite ubutaka mu byanya by’ubuhinzi (agroforestry landscapes), ukaba ukorerwa mu byanya bitandukanye byo mu Turere turindwi tw’Intara y’Iburasirazuba.

Buri Cyanya cy’ubuhinzi gifite hegitari 400, hamwe mu hatewe akaba ari mu cyanya cy’ubuhinzi cya Nyarupfubire (Nyarupfubire Landscape) giherereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare.

Ibiti byatewe ni ibyo mu bwoko bwa Gereveliya (Grevillea Robusta), Imisave (Markhamia lutea), Sederera(Cedrela serrata) na Kariyandara (calliandra calothyrsus).

Ubuyobobozi bwa RFA bugira buti: “Ni ibiti bifite akamaro ko gufumbira ubutaka, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu kuyungurura umwuka duhumeka no gukurura imvura no gutanga ibikomoka ku mashyamba nkenerwa mu buzima bwa buri munsi (imbaho, inkwi, ubwatsi bw’amatungo, imishingiriro).”

Umushinga wa TREPA kandi umaze gutera ibiti ku byanya bikomye (imigezi, ibiyaga, dams n’imbago z’imihanda) kuri hegitari 750, hamwe mu hatewe ni mu nkengero z’icyuzi (dam) cya Bwere ihereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare ku buso bwa hegitari 10.5.

Kuri icyo cyuzi hatewe ibiti bya gakondo mu rwego rwo kukibungabunga, ahatewe imiharata (Acacia polyacanta), Imikinga (Acacia kirkii), Iminyinya (Acacia sieberiana) n’Imikuyu (Ficus sir); hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gutanga ibikomoka ku mashyamba bindi bitari imbaho (ubuki, ubuturo bw’ibimera n’inyamanswa), ndetse no kurwanya isuri.

Umushinga TREPA kandi muri gahunda yo kubungabunga icyanya gikomye cya Pariki y’Igihugu y’Akagera umaze gutera ibiti bya gakondo kuri hegitari 400.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka 2025/2026 Umushinga TREPA uzatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 12,000, usazure amashyamba ya Leta ashaje kuri hegitari 750, gutera ibiti ku nkengero z’imihanda n’ibiyaga kuri hegitari 350, ndetse uzatanga n’ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi 140.000.

Umushinga wa COMBIO ugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima binyuze mu kubakira ubushobozi abaturage b’Intara y’Iburasirazuba aho utera ibiti bya gakondo hagamije kuzuzanya n’umushinga TREPA.

Na wo wateye ibiti ku nkengero z’imihanda ku burebure bwa kilometero 518, utera ibiti kuri hegitari 400 ku nkengero z’ibiyaga n’imigezi, akorwa n’ubuturo 13 bw’urusobe rw’ibinyabuzima (Biodiversity Sanctuaries) ku buso bwa hegitari 141 ndetse na hegitari 45.2 z’amashyamba ya Leta ashaje yaravuguruwe.

Ibiti bimaze guterwa ku buso buri hejuru ya 70% by’ubutaka bwari bwarangiritse
Izi ni ingemwe z’ibiti bikomeje guterwa mu mishinga igamije kuvugurura urusobe rw’ibinyabuzima rwangiritse
Ibiti bivangwa n’imyaka bikomeje kwiyongera, bikagira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE