Isiraheli yashinje Australia ubugambanyi n’ubugwari

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yashinje mugenzi we wa Australia, Anthony Albanese kugambanira no guca umuryango w’Abayahudi, amwita umunyapolitiki w’umunyantege nke.
Netanyahu yagize ati: “Amateka azibukira Anthony Albanese uwo ari we; umunyapolitiki w’umunyantege nke.”
Nyuma y’ayo magambo ku wa 20 Kanama Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Australia, Tony Burke, yabwiye televiziyo y’igihugu cya Australia ko nubwo Netanyahu yise Albanese umunyantege nke ariko imbaraga zidapimirwa mu mbaga y’abantu bishwe cyangwa abicishijwe inzara.
Burke yongeyeho ko ibyo atabifashe nk’ibyihariye kuri we ndetse ko yubaha abayobozi b’ibindi bihugu mu buryo bwa dipolomasi.
Yavuze ko Netanyahu ari guhonda agatoki ku kandi nyuma yuko icyo gihugu giherutse gutangaza ko kizifatanya n’u Bwongereza, u Bufaransa na Canada kwemera Leta ya Palesitina.
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Isiraheli, Yair Lapid yanenze ibyakozwe na Netanyahu abyita impano idakwiye yageneye umuyobozi wa Australia.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo umwuka mubi watangiye aho Australia yangiye umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetsi kwinjira muri icyo gihugu bituma na Isiraheli ihita ikuraho viza z’abahagarariye Australia muri Palesitina.
Umunyapolitiki w’inshuti ya Netanyahu, Simcha Rothman yangiwe kujya muri Australia aho yagombaga kwitabira ibikorwa byateguwe n’Ihuriro ry’Abayahudi bo muri icyo gihugu.
Nyuma y’icyo gikorwa Burke yabwiye itangazamakuru ko Guverinoma yafashe ingamba zikomeye zikumira abantu bashaka gukwirakwiza amacakubiri n’urwango.
Nyuma y’amasaha make Australia ikoze ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli, Gideon Sa’ar yavuze ko yahaye amabwiriza Ambasade ya Isiraheli iri muri Australia yo gusesengura neza buri busabe bwa viza ku baturage baho bashaka kwinjira muri Isiraheli.
Yongeyeho ko Guverinoma ya Australia ihisemo kwatsa umuriro ikorera ibikorwa by’urugomo Abayahudi bahatuye kandi ko batazigera bapfukamira Burke n’abandi bayobozi baho.
Ubu Palesitina yemerwa nk’igihugu n’ibihugu 147 mu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye.
Ibihugu nk’u Bufaransa na Canada biherutse kwemera ko nayo ari igihugu Netanyahu yabigabyeho igitero cy’amagambo abishija gushyigikira abicanyi, abagizi ba nabi, abafata ku ngufu, abica abana n’abashimuta abantu.
Minisiteri y’Ubuzima ya Palesitina itangaza ko Isiraheli imaze kwica abarenga 62,064 kuva intambara yatangira mu 2023.