Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye inzego zitandukanye zihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) guharanira ko nta gihugu na kimwe kiwubarizwamo gikwiye gusigara inyuma mu iterambere ry’ubukungu.
Mu kiganiro cyakurikiye itangizwa ry’Ihuriro ry’Ubucuruzi mu Muryango wa Commonwealth (CBF 2022) ku wa kabiri, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bihuriye muri uwo muryango bifite byinshi bihuriyeho birimo ururimi, imikorere y’urwego rw’imari n’ibindi, bishobora gufasha abasaga miliyari 2.5 batuye mu bihugu 54 bigize uyu muryango gukora ishoramari no kwagura ubucuruzi hagati yabo.
Yagize ati: “Hari aho twahera hadahagije cyangwa hataragera ku rwego rushimishije. Ariko dukeneye kurushaho kuhanoza. Dukwiye gukomeza guharanira ko igihe tuvuze Commonwealth mu by’ukuri tuba dusobanura ubukungu duhuriyeho. Atari ukuba ari ubuhuriweho n’ibihugu bike mu bihugu 54 byose.”
Yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu navuze ko ari umurimo ukomeza. Tuzakomeza gufatanya mu gushakisha icyo twakora kugira ngo habeho ubwo buringanire ku rwego rw’aho buri wese mu muryango w’ibihugu wa commonwealth, yiyumva ko ari umunyamuryango ntawusigaye inyuma.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko n’ibihugu bito, bikiri mu nzira y’amajyambere bikwiye kumva ko biri muri uwo muryango, binyuze mu bufatanye mu bucuruzi, ishoramari n’izindi nzego zirimo n’urw’ubuzima.
Yaboneyeho gusaba ibyo bihugu kwihutisha umuvuduko w’ubufatanye kugira ngo buri gihugu kigize uwo muryango gihe agaciro kuba kiwubarizwamo, ari na ko abaturage muri rusange bawishimira.
Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, yagarutse ku mibare y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango aho bifite umusaruro mbumbe uteranyirije hamwe ungana na miliyali ibihumbi 13 z’amadolari y’Amerika.
Dr. Akinwumi Adesina, uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), yavuze ko kugira umurongo umwe wo kubaka ejo hazaza bisaba kugabanya icyuho kiri hagati y’abifite n’abatifite (Have and Have-not).
Yatanze urugero ku kuba 16% gusa y’Abanyafurika ari bo bashobora kubona inkingo za COVID-19, agasanga ubwo busumbane bugomba kuvaho.
Muri ibi biganiro hagarutswe ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa imishinga mito n’iminini y’iterambere harimo uburyo bworoshye bwo kubona no guhanahana amakuru afasha mu myanzuro y’ishoramari n’ubufatanye mpuzamahanga.








































































Amafoto: Urugwiro Village