Teta Sandra na Weasel bongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Sandra Teta n’umugabo we Weasel bongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza ababakurikira ifoto bari kumwe kandi bishimye nyuma y’igihe bagiranye amakimbirane yaganishije Teta kumugonga akavunika amaguru.

Muri ayo mashusho bagaragara bahuje urugwiro, bikurura impaka bavuga ko ntawukwiriye kujya yivanga mu by’abagabo n’abagore, mu gihe abandi bavuze ko nibadacungirwa hafi bazasanga bicanye.

Umwe mu babakurikira yagize ati: “Keretse umwe niyica undi, aba bo ntibazatandukana. Ni ibyago kuri bo ubwabo.’’

Undi ati: “Isomo ryo kwiga: Ntuzigere utanga igitekerezo kijyanye no kurwana cyangwa urugomo hagati y’abashakanye. Ku iherezo, burya buri gihe barasubirana, bagakomeza “urukundo” rwabo.’’

Nkuko bigaragara ku kinyamakuru Big Eye banditse ko Polisi ya Uganda yatangaje ko ayo makimbirane yari akomotse ku byari bimaze icyumweru cyose byari hagati yabo mu rugo, bikarangirira mu ruhame. Abafana ba Weasel bararakaye cyane, bibaza impamvu urukundo rw’aba bombi rukomeje kurangwa n’amakimbirane n’amahane mu maso y’abantu.

Nyuma y’uko byari bimaze guhosha, ndetse hakiyongeraho ubuvugizi bwa Jose Chameleone, mukuru wa Weasel, hateguwe inama y’umuryango yahuje impande zombi kugira ngo baganire.

Ni inama yagaragayemo Teta Sandra yicishije bugufi asaba imbabazi, yemera ko byaturutse ku burakari bukabije bwamurenze. Weasel, aramubabarira bahitamo kwita ku buvuzi bwe.

Tariki 7 Kanama 2025, ni bwo Weasel yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugongwa n’umugore we, Teta Sandra, bari bagiranye amakimbirane. Teta Sandra yahise atabwa muri yombi, gusa yaje kubabarirwa n’umugabo we, Polisi ifata icyemezo cyo kumurekura.

Teta Sandra na Weasel batangiye kubana mu 2018, bakaba bafitanye abana babiri, bikaba byarabaye nyuma y’uko bari batangaje ko bagiye gukora ubukwe, Weasel akaba yaherukaga mu muryango wa Teta Sandra muri Gicurasi 2025.

Amashusho ya Teta Sandra na Weasel yavugishije abantu
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE