Nyakwigendera Dr Aisa Kirabo Kacyira azashyingurwa ku wa Kabiri

Dr Aisa Kirabo Kacyira, wahoze ari umunyadiplomate w’u Rwanda, akaba yarabaye Meya w’Umujyi wa Kigali witabye Imana ku ya 12 Kanama, azashyingurwa ku wa Kabiri, tariki 19 Kanama, mu irimbi rya Rusororo.
Nyakwigendera Dr Kacyira wari Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe gushyigikira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri Somaliya (UNSOS), yitabye Imana afite imyaka 61 nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe.
Nk’uko gahunda y’umuhango wo kumusezeraho ibigaragaza, ijoro rya nyuma ry’ikiriyo rizabera mu rugo rwe ruherereye Kabeza, i Kigali kuri uyu wa Mbere, naho umuhango wo kumushyingura ukazaba ku wa Kabiri mu irimbi rya Rusororo.
Guhera muri Gashyantare 2023, Dr Kacyira yari umuyobozi wa UNSOS, akaba yari yarashyizwe kuri uwo mwanya n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.
Nyakwigendera Dr Kacyira yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, mu Nteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya dipolomasi no mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye.
Kuva mu 2006 kugeza mu 2011, yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Mu 2011 yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, mbere yaho akaba yarabaye Umudepite kuva mu 2003 kugeza mu 2006.
Hagati ya 2011 na 2018, yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage ( UN-Habitat) ndetse aba n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye.
Yanagize uruhare mu bikorwa by’iterambere no gufasha mu by’ubutabazi binyujijwe muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Oxfam na Care International.
Dr Kacyira yabaye kandi umuyobozi mu mashyirahamwe yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, nka Perezida w’Ihuriro ry’Inama Njyanama z’Uturere mu Rwanda (RALGA), Perezida w’Ihuriro ry’Inama Njyanama z’Uturere muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’Umuyobozi Wungirije w’Ihuriro ry’Umujyi n’Inzego z’Ibanze muri Afurika (UCLGA).
Abantu batandukanye hirya no hino ku Isi bakomeje kumuha ubutwari no kumwibukira ku bikorwa bye, barimo abayobozi ba Leta, yaba abo mu Rwanda, abanyapolitiki bo muri Afurika ndetse n’abo bakoranye na we mu Muryango w’Abibumbye.
Perezida wa Somaliya, Hassan Sheikh Mohamud, igihugu Kacyira yakoreragamo kugeza ubwo yitabaga Imana, yamwise “umuyobozi udacogora wagize uruhare rukomeye mu gutuma Somaliya igira ituze n’iterambere.”
Yihanganishije umuryango we, abaturage n’ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, yongeraho ko urupfu rwe ari “igihombo kitareba Somaliya yonyine, ahubwo n’abantu bose bakunda amahoro n’umurimo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje agahinda ku rupfu rwa Kacyira, amwita “umugore w’umugwaneza, wakundaga umurimo, wagize uruhare rukomeye mu kwitangira akazi mu Rwanda no mu Muryango w’Abibumbye.”
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed, yavuze ko “ababajwe bikomeye” n’urupfu rwe, amwita “mushiki we, umukozi wa Leta w’inyangamugayo, kandi ushyigikiye dipolomasi n’iterambere.”
Umuyobozi w’Ibiro bya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Souef Mohamed El-Amine, yamusezeye amwita “umwubatsi w’umuntu, ukunda bagenzi be.”
Yagize ati: “Yamaze ubuzima bwe bwose, yubaka urubuga rw’ubusabane hagati y’abantu, kuva i Kigali kugera mu Muryango w’Abibumbye.”