Mu Rwanda mu bagore 10 bapfa babyara, 3 bicwa no kuva

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 18, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Urugaga rw’Ababyaza mu Rwanda rutangaza ko mu bagore 10 bapfa babyara batatu muri bo bazira kuvira ku nda.

Perezida w’Urugaga rw’Ababyaza mu Rwanda, Dr Mivumbi Victor yabwiye RBA ko icyo kibazo gihangayikishije.

Yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye kuko mu Rwanda ababyeyi 10 bapfa, batatu bicwa no kuvira ku nda.”

Inzego z’ubuzima zishimangira ko iki kibazo cyakwirindwa maze ibyo byago by’ababyeyi bapfa babyara bikagabanyuka ariko ikibabaje ni uko mu Rwanda hakiri imbogamizi z’uko amavuriro yose ataragira ubushobozi buhagije bwo kubyaza.

Dr Uwineza Mireille Aime, umuganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yavuze ko ababyeyi benshi mu Rwanda babyarira ku bigo nderabuzima biba bidafite ubushobozi buhagije bwo kubitaho.

Yongereyeho ko hari n’ubwo habaho uburangare bwatuma umubyeyi akimara kubyara ashobora kuvira ku nda bikamuviramo urupfu.

Yagize ati: “Ababyeyi benshi babyarira mu bigo nderabuzima aho hari abaganga badahagije. Usanga hatabaho gukurikirana umubyeyi iyo amaze kubyara ukugira ngo byose birarangiye.”

Yunzemo ati: “Ugasanga ntibamenye ko n’umubyeyi yavuye, bakabimenya byamaze kugera kure cyangwa n’ubuzima yabutakaje.”

Yakomeje avuga ko no mu gihe abo baganga babimenye ko uwo mubyeyi afite ikibazo cyo kuva nta bushobozi baba bafite bwo kumufasha ako kanya bigasaba ko bamwohereza ku bitaro bikuru.

Yavuze ko hari n’ubwo imbangukiragutabara zitinda kuhagera ugasanga bimuviriyemo kubura ubuzima.

Dr Uwineza ashimangira ko mu gihe umubyeyi yitaweho neza byarinda kuvira ku nda.

Inzego z’ubuzima kugira icyo kibazo gikemuke, zigira inama ababyeyi yo kwisuzumisha mu gihe batwite kandi bakabikora inshuro zose ziteganyijwe. Abaganga na bo bakangurirwa gukurikirana umugore utwite no mu gihe cyo kubyara kandi na nyuma yo kubyara bagakomeza gukurikirana ko nta kibazo yagira, kugira ngo gikemurwe hakiri kare.

U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara zikagera kuri 70/100 000 mu 2030, zivuye kuri 203/100 000 zariho mu 2020.

Mu mwaka ushize wa 2024, Leta yashyikirije ibitaro, imbangukiragutabara zisaga 200 mu rwego rwo kwihutisha serivisi z’ubuzima, by’umwihariko kwita ku babyeyi, ndetse inzu zo kubyariramo zirubakwa izindi ziravugururwa.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, mu mwaka ushize yatangaje ko intego igihugu cyari cyihaye yo gukuba kane abakora mu rwego rw’ubuzima yagezweho iranarenga, aho ubu abanyeshuri biga ubuvuzi by’umwihariko hibandwa ku babyaza, bakaba bamaze kuba 146%.

Ati: “Ababyaza baracyari bake, turashaka gukuba ibirenze kane, turateganya kwinjiza abarenga 1 000, basanga 2 000 twari dufite mu gihugu hose, imibare ikihuta bityo bikagabanya imfu z’ababyeyi n’iz’abana”.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 18, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE