Abazahatanira irushanwa rya Youth Connect Awards bafunguriwe amarembo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 18, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Minisiteri y’Urubyiruko no guteza imbere Ubuhanzi, yatangaje ko ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), bafunguriye amarembo ba rwiyemezamirimo bo mu cyiciro cy’urubyiruko bashaka kwitabira irushanwa rya Youth Connect Awards 2025 na Arts Connect.

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Urubyiruko no guteza imbere Ubuhanzi buri ku rubuga rwa X, bugaragaza ko yishimiye gutangiza irushanwa rya Youth Connect Awards 2025.

Bugira buti: “Twishimiye gutangiza irushanwa rya Youth Connekt Awards 2025 na ArtsConnekt, bigamije kwishimira udushya, ubuhanzi n’umusaruro w’ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko mu Rwanda.”

Abazitabira amarushanwa bafunguriwe amarembo, kuko batangiye kwiyandikisha guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025, bakazarangiza kwiyandisha tariki 30 Nzeri.

Abarushanwa basabwa kuba bari mu nzego zitandukanye by’umwihariko iz’Ikoranabuhanga, Ubuhinzi, Inganda n’izindi serivisi. Abari mu buhanzi n’ubugenzi, na bo bafunguriwe amarembo mu marushanwa ya Youth Connect.

Amarushanwa ya Youth Connect agamije gufasha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko mu rwego rwo kwagura imishinga yabo.

Ba rwiyemezamirimo barenga 1 500 bamaze guhembwa binyuze mu marushanwa na Youth Connect, na bo bakaba barashoboye guhangira abandi barenga 10 000.

Muri aya marushanwa kandi igihembo nyamukuru kiba ari 25 000 000 Frw naho igito kikaba 1 000 000 Frw.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 18, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE