Pavelh Ndzila yatunguranye: ibyaranze Rayon Day 2025 (Amafoto & Video)

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 16
Image

Tariki ya 15 Kanama 2025, umuryango mugari wa Rayon Sports watangije ku mugaragaro umwaka mushya w’imikino wa 2025/26 mu birori byabereye kuri Stade Amahoro, byamaze hafi amasaha umunani.

Nk’ibisanzwe, ubwitabire bwari hejuru muri ibi birori byabaga ku nshuro ya gatandatu kuva mu 2019.

Imvaho Nshya yegeranyije bimwe mu byaranze ibi birori byerekanirwamo abakinnyi n’abatoza n’imyambaro mishya Gikundiro izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye gukurikiraho.

Hatanzwe igikombe cyiswe “Rayon Day Cup 2025”

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ku Munsi w’Igikundiro hatanzwe igikombe cyahawe ikipe yatsinze umukino usoza ibi birori.

Ikipe ya Young Africans SC yo muri Tanzania ni yo yegukanye iki gikombe kizajya gitangwa n’uyu mufatanyabikorwa Gikundiro yambara mu gatuza.

Amakipe akomeje kwiha ijambo, akigaragaza muri ibi birori kuko ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, Rayon Sports yatsinzwe n’ikipe iba yatumiye, aho Young Africans SC yunze mu rya, Azam FC, Vipers SC na Kenya Police zaherukaga kubikora.

Izi na zo zakoreye mu ngata Kiyovu Sports yatsinze Gikundiro ubwo hizihizwaga Rayon Sports Day mu 2021.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iheruka gutsinda umukino wo ku munsi wayo mu 2019, ubwo yatsindaga Gasogi United ibitego 3-1.

Perezida wa Young Africans SC, Eng. Hersi Said yishimira igikombe begukanye

Umunyezamu Pavelh Ndzila yeretswe abafana ba Rayon sports

Ikipe ya Rayon Sports yatunguranye yereka abafana bayo umunyezamu mushya Pavelh Ndzila wakiniraga APR FC.

Abafana ba Rayon Sports bacyumva izina Pavelh Ndzila rihamagawe abafana ibyishimo byabasaze bamwakiriza amashyi menshi.

Uyu Munyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville yari amaze imyaka ibiri muri APR FC, yitezweho gufasha Rayon Sports muri Shampiyona no mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Umunyezamu Pavelh Ndzila wakiniraga APR FC yerakanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Rayon Sports FC yaserutse mu mikenyero

Abatoza n’abakinnyi b’ikipe ya mbere ya Rayon Sports FC beretswe abafana bamaze kugera muri Stade Amahoro, aho ikipe yaserutse yambaye imikenyero ya Kinyarwanda iri mu mabara yambarwa n’iyi kipe (Ubururu n’Umweru). Babanje kuzenguruka Stade basuhuza abafana na bo babagaragariza ko babishimiye.

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports FC baserutse bambaye imikenyero ya Kinyarwanda iri mu mabara y’iyi kipe

Rayon Sports yamuritse abakinnyi izakoresha mu 2025/26

Ikipe ya Rayon Sports FC yamurikiye abafana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025/26 na nimero bazambara, umwe kuri umwe babanza kwifotozanya na Perezida w’iyo kipe, Twagirayezu Thaddée.

munyezamu Mugisha Yves yahawe nimero 32

Sindi Paul Jesus azambara numero 27, Rushema Chris wavuye muri Mukura VS azambara nimero 25, Niyonzima Olivier Seif wongereye amasezerano muri iyi kipe azambara nimero 21. Umunyezamu Mugisha Yves azambara nimero 32, Musore Prince wavuye mu Burundi azambara nimero 23, mu gihe Serumogo Ali na we wongereye amasezerano muri iyi kipe azambara nimero 2.

Musore Prince yahawe nimero 23

Iradukunda Pascal bakunze kwita ‘Petit Messi’ cyangwa ‘Petit Skol’ azambara nimero 30, Aziz Basane azambara nimero 18, Ntarindwa Aimable na we wavuye muri Mukura VS azambara nimero 3, Adama Bagayogo ukundwa n’abafana benshi ba Rayon Sports azambara nimero 19, umunyezamu mushya Drissa Kouyate azambara nimero 1, mu gihe Patient Ndikuriyo usanzwe muri iyi kipe azambara nimero 22.

Adama Bagayogo yahawe nimero 19

Rukundo Abdulrahman azambara nimero 17, Harerimana Abdellaziz azambara nimero 7, Mohammed Chelli azambara nimero 8, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ azambara nimero 5, Bayisenge Emery azambara nimero 15, Ishimwe Fiston azambara nimero 20, rutahizamu Chadrack Bingi Belo azambara nimero 14, rutahizamu mushya wavuye muri Rutsiro FC, Habimana Yves azambara nimero 11, Abedi Bigirimana wavuye muri Police FC azambara nimero 10.

Abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26

Ikipe y’Abagore yerekanywe

Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore izakina Shampiyona ya 2025/26, yeretswe abafana ihereye ku muyobozi wayo Uwimana Jeannine, ndetse n’abatoza bayo barangajwe imbere na Rwaka Claude, baserutse mu myambaro ya kinyarwanda (imikenyero).

Ikipe y’Abagore yerekanywe ku Munsi w’Igikundiro

Iyi kipe ni yo yabaye iya mbere kwerekanwa hakurikiraho abagabo.

Mu myaka itatu imaze ishinzwe, Rayon Sports y’Abagore yagaragaje imbaraga zikomeye kuko yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri ndetse ifite ibikombe bibiri byikurikiranya bya Shampiyona y’icyiciro cya mbere. Hari kandi n’Igikombe cy’Amahoro na cyo yegukanye.

Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Imikino ya CAF Women’s Champions League iteganyijwe kubera muri Kenya kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 16 Nzeri 2025.

Abakinnyi ba Rayon Sports y’Abagore basuhuza abafana

Rayon Sports yahaye impano Perezida wa Tanzania

Ubwo hari hamaze kwerekanwa Ikipe ya Rayon Sports y’Abagabo, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yakiriye Eng. Hersi Said uyobora Yanga SC, anamushimira ko ikipe yabo yemeye ubutumire bwo kwitabira ibirori bya Rayon Day 2025.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru kandi yageneye impano Perezida wa Tanzania, aho binyuze kuri Perezida wa Young Africans SC, Eng. Hersi Said yashyikirijwe umwambaro wa Rayon sports FC wanditseho HE. Dr Samia Suluhu Hassan.

Perezida wa Rayon Sports yahaye impano mugenzi we wa Yanga SC, Eng. Hersi Said
Perezida wa Rayon Sports yahaye impano mugenzi we wa Yanga SC, Eng. Hersi Said
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE