AZAM FC izakina irushanwa ryateguwe na APR FC yageze mu Rwanda

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 19
Image

AZAM FC yo muri Tanzania iri kwitegura gukina imikino y’irushanwa ryiswe Inkera y’Abahizi ryateguwe na APR FC yageze mu Rwanda.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza ba AZAM bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

Iyi kipe yahageze ari itsinda ry’abarenga 50, barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi b’iyi kipe.

Umutoza Mukuru wa AZAM FC, Florent Ibenge yavuze ko Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ari imwe mu makipe akomeye.

Ati “Iri rushanwa rizadufasha kwitegura neza amarushanwa y’imbere mu gihugu no hanze kuko APR ni ikipe y’amateka. Twizeye rero kuzakina na yo umukino mwiza dutegura amarushanwa y’imbere mu gihugu no hanze yacyo.”

Ibenge yaherukaga guhura na APR FC umwaka ushize, ubwo yatozaga Al Hilal yo muri Sudan, agasezererwa na yo muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania.

Umukino wa mbere wa AZAM FC uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, aho izahera kuri Police FC mbere yo gukina na AS Kigali tariki ya 21 Kanama.

Umukino w’iyi kipe izahagararira Tanzania muri CAF Confederation Cup na APR FC uzaba tariki ya 24 Kanama, ubere kuri Stade Amahoro, mu gihe izanakina na Vipers yo muri Uganda mbere yo gusubira iwabo.

Inkera y’Abahizi izabimburirwa n’igikorwa cyo gutangiza umwaka mushya kuri APR FC giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama 2025 aho iyi kipe y’ingabo z’Igihugu izacakirana na Power Dynamos yo muri Zambia saa cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro.

AZAM FC yiteguye gukina Inkera y’Abahizi
AZAM FC izava i Kigali ihakiniye imikino ine ya gishuti
Umuvugizi wa AZAM FC, Hasheem Ibwe, yshimangiye ko bagiye kwereka Abanyarwanada ubuhanga bwabo
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 19
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE