MoYA yibukije Tonzi ko gusohora igitabo ari intangiriro y’izindi nshingano n’ubuhanzi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 11
Image

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yibukije Tonzi ko kwandika no gushyira ahagaragara igitabo bidahagije ahubwo atangiye urundi rugendo rw’ubuhanzi bamwizeza ko bazamuhora hafi.

Ni bimwe MU byagarutsweho mu gitaramo uwo muhanzi yamurikiyeMo igitabo amaze imyaka igera muri 13 yandika ibyo avuga ko yagishingiye ku buzima bwe mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kurwanya guheranwa n’ibibazo byo mu mutwe.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Ngabo Brave yashimiye Tonzi, avuga ko ari intwari, amusaba gukomeza kuko kwandika igitabo no kugishyira ku isoko bidahagije.

Ati: “Turishimye cyane ku bw’iki gitabo. Icya mbere nka Minisiteri y’Irubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi ni ukugushimira ko wateye iyi ntambwe, ni igikorwa wakoze gikomeye cyo kudusangiza ibyo waciyemo ubinyujije mu gitabo, kuko ubu hari undi urimo guca mu bisa n’ibyo waciyemo gishobora gufasha kikamubera urumuri.”

Yongeyeho ati: “Maze rero iki kivi uteruye  utekereza ko gikomeye ntabwo kirangiye, Mama Mariya Yohana, yasabye ko cyajya mu Kinyarwanda, hari abumva izindi ndimi ariko wagikoramo na filime mbarankuru. Ni inshingano nyinshi cyane ufunguye tuzakomeza kukwishyuza mu bahanzi, mu izina rya Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi bantumye ngo ngushimire cyane kandi turi kumwe, tuzakomeza dufatanye kandi ngo iki kivi ugikomeze ariko nturi wenyine.”

Tonzi yashimiye MoYA, ahamagarira abahanzi kutemera guhemukirwa ngo baceceke abasaba kujya bagana Minisiteri ikabafasha.

Yagize ati: “Ndashimira Minisiteri idufite mu nshingano nk’abahanzi, hari ubwo uba ushaka gukora ikintu ariko ugahura n’imbogamizi ugaheranwa. Bihemu ntazagukure mu nzira ngo ayijyemo umwemerere. Muri uru rugendo rwo kwandika nahuye n’abatekamutwe benshi.”

[…] Kumenya ahantu ukomanga ukavuga ko umuntu yaguhemukiye biba bigoye, Minisiteri idushinzwe nk’abahanzi bambaye hafi, bangira inama. Iki gitabo bagifitemo uruhare rukomeye, bahanzi niba waracitse intege kubera ba bihemu jyayo wicika intege, dufite Minisiteri zitwumva kandi zikora, wikwemera guheranwa ngo ubure itaranto yawe.”

Tonzi avuga ko yagannye Minisiteri y’Urubyiruko n’ItUrambere ry’ubuhanzi  amaze kuribwa amafaranga menshi n’uwari wamusezeranyije gucapa igitabo cye, nyuma akamuburira irengero, akegera Minisiteri ikamwereka uko abigenza ikibazo cye kigakemuka kugeza ubwo bamurangiye aho agicapisha hizewe.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire n’abandi bahanzi barimo Gaby Kamanzi, Mariya Yohana, Maman Eminante wakanyujijeho mu kuyobora ibitaramo, Tidjara Kabendera n’abandi.

Tonzi yakanguriye Abahanzi kudacibwa intege n’ibibagora ahubwo bakwitabaza Minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano
Minisitiri Nelly Mukazayire ari mu bitabiriye igitaramo cya Tonzi
Nyuma yo kunyuza umurongo mu bitekerezo bibi bahitaga bandika ibindi bitera imbaraga, ibyiswe kwisobanukirwa
Umuhanzi Mariya Yohana yasabye ko igitabo cyazashyirwa mu Kinyarwanda
Mbere y’uko abitabiriye binjira babanzaga ahanditse ibitekerezo binyuranye bibyiganira mu muntu watsikamiwe n’amateka mabi
Ni igitabo amaze imyaka 13 yandika aho yahuriyemo n’imbogamizi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE