Abafite ubumuga batwara imizigo hagati ya Rubavu na Goma barashima

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 15, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Abafite ubumuga burimo ubw’ingingo no kutabona  bo mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, bibumbiye muri Koperative ‘COTRRARU’, itwara imizigo ku magare yambukiranya imipaka y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bishimira ko kuva bakwishyira hamwe byabarinze gusabibiriza.

Bagaragaza ko nyuma yo kumenya ko ufite ubumuga na we yakora na bo batinyutse ubu bakaba batunze imiryango yabo, bamwe baraminuje, abandi bakaba bafite n’inzu bakodesha.

Abo banyamuryango, bikorera batwara imizigo hagati y’Umujyi wa Rubavu n’uwa Goma, bavuga ko kugira ubumuga bitavuze kugira ubunebwe cyangwa gusabiriza kuko na bo bashoboye gukora kandi biteza imbere.

Nyirandabateze Verediyana w’imyaka 48, ufite ubumuga bwo kutabona akaba amaze imyaka irenga 10 muri koperative, avuga ko yinjiza arenga ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda ku munsi, akaba yarashoboye  kwiyubakira inzu imwishyura buri kwezi.

Avuga ko bitewe n’ubumuga afite atashobora gutwara igare ariko yariguze ku buryo iyo akazi kabonetse hari abandi bamufasha kuritwara bose bakabyungukiramo.

Ati: “Naratinyutse ndakora mbasha kwiyubakira inzu kandi abana banjye bariga.”

Nyirandabateze yemeza ko yaguze igare ry’ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa  2011, ariko ubu rimaze kugira agaciro k’ibihumbi 800 bitewe n’uburyo rigenda ryaguka rikabasha gutwara imizigo myinshi.

Nizeyimana Obed w’imyaka 31, avuga ko mu myaka 7 amaze akora akazi ko gutwara  imizigo byamufashe kubaho n’umuryango we, akiyishyurira kaminuza ndetse akaba yaraguze na moto.

Ati: “Nasoje kaminuza mu by’ubukungu, mfite moto n’uruhushya rwo kuyitwara kandi n’abana babayeho neza kubera natinyutse nkakora.”

Avuga ko mbere ubuzima bwari bugoye kubera nta kazi ariko nyuma yo kwisunga koperative byamuhumuye amaso bimwereka ko abafite ubumuga babaho badasabirije.

Perezida wa COTTRARU, Niyonzima Vedaste, avuga ko kuva koperative yashingwa mu 2011 igeze  ku rwego rwo kwishingira umunyamuryango wayo ushaka gufata inguzanyo mu kigo cy’imari.

Ati: “Koperative yagiye ikura uko imyaka yagiye isimburana kandi abafite ubumuga bayirimo bibarinda gusabiriza. Ikindi umunyamuryango wacu turamwishingira iyo ashaka inguzanyo.”

Avuga ko bari kubaka inzu ya koperative imaze gutangwaho miliyoni zirenga 110 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse umugabane wazamutse ukaba  ugeze kuri miliyoni hafi ebyiri.

COTRRARU igizwe n’abanyamuryango 94  bafitemo imigabane ariko yakira n’abandi batayifite.

Yatangiye ari abanyamuryango 28, ikaba igizwe n’abamugariye ku rugamba, abamugajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse icyo gihe umugabane wari ibihumbi 18 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ihuriro ry’Abafite Ubumuga bwo Kutabona mu Rwanda (RUB) rivuga ko kugira ubumuga atari inenge yabuza abashaka gutera imbere kuko bitewe n’ikiciro cy’ubumuga umuntu afite haba hari imirimo yashobora kandi ikamubyarira inyungu.

Mugisha Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RUB, avuga ko hari ingero nyinshi z’abafite ubumuga bataheranwe na bwo biteje imbere kandi bonoza neza ibyo bashinzwe.

Ati: “Kugira ubumuga no ntibivuze ko umuntu atagira icyo akora bitewe n’icyiciro cy’ubumuga arimo, kuko hari benshi bakora kandi bakabaho badasabirije.”

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima igaragaza abafite ubumuga ku Isi (WHO World Report on Disability) ivuga ko hafi 16%, ni ukuvuga abarenga miliyari,  bafite ubumuga.

Hafi 80% muri bo batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, mu gihe abarenga miliyoni 190 ku Isi bafite ubumuga bukomeye bubangamira cyane ubuzima bwabo bwa buri munsi.

OMS igaragaza ko umubare w’abafite ubumuga ukomeje kuzamuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’indwara z’inzaduka n’ibindi, igasaba buri gihugu gushyiraho politiki n’ingamba zituma bagira uburenganzira n’amahirwe angana mu bikorwa by’imibereho n’iterambere.

Nyirandabateze Verediyana ufite ubumuga bwo kutabona yubatse amazu akesha gukorera muri koperative
Nizeyimana Obed, ufite ubumuga bw’ingingo yaraminuje ndetse abayeho neza n’umuryango we kubwo gutinyuka agakora
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 15, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE