Basketball: Côte d’Ivoire yatsinze u Rwanda mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize amasaha 17
Image

Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yatsinze iy’u Rwanda amanota 78-70 mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Angola.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, muri Pavilhao Multiusos Welwitschia Mirabilis.

Umukino watangiye wegeranye cyane barimo Assemian Moulare na Hason Devere Ward batsinda ku mpande zombi. Agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganya amanota 14-14.

Ikipe y’Igihugu yagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka kabiri, itangira kongera ikinyuranyo abarimo Dieudonne Ndayisaba Ndizeye, Steven Hagumintwari na Ntore Habimana batsinda ndetse iyobora umukino ku manota 30-26.

Mu minota ibiri ya nyuma Côte d’Ivoire yagabanyije ikinyuranyo ibifashinjwemo na Vafessa Fofana na

Jean Philippe Dally.

Habura amasegenda 30, Hason Devere Ward yatsinze amanota abiri yatumye igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinze Côte d’Ivoire amanota 37-36.

Mu gace ka gatatu, umukino wakomeje kwegerana cyane buri kipe itsinda amanota binyuze mu bakinnyi nka Ntore Habimana na MattCostello batsindaga amanota menshi ku mpande zombi.

Habura amasegonda 30 Assemian Moulare yatsinze amanota abiri yatumye Côte d’Ivoire iyobora umukino. 

Ako gace karangiye Côte d’Ivoire iyoboye umukino n’amanota 57-55.

Mu gace ka nyuma, ikipe ya Côte d’Ivoire yinjiranye imbaraga nyinshi itangira kongera ikinyuranyo abarimo Assemian Moulare, Jean Philippe Dally, Solo Diabate batsinda amanota menshi. 

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwagerageje kugabanya ikinyuramo binyuze muri Ntore Habimana Dieudonne na Ndayisaba Ndizeye ariko biranga. Agace ka nyuma karangiye Côte d’Ivoire yagatsinzemo amanota 21-15.

Muri rusange, umukino warangiye Côte d’Ivoire yatsinze u Rwanda amanota 78-70.

Muri uyu mukino Ntore Habimana na Assemian Moulare ni bo batsinze amanota menshi (18). Umukino wa kabiri, u Rwanda ruzakina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, saa kumi n’imwe z’umugoroba ku masaha y’i Kigali.

Ntore Habimana atera lancer franc
Solo Diabate agerageza gutsinda amanota
Ntore Habimana ahanganiye umupira
Abakinnyi 12 u Rwanda ruri gukoresha mu Gikombe cya Afurika
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize amasaha 17
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE