Perezida Putin yashimye Koreya ya Ruguru yamufashije kubohora ‘Kursk’

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yashimye ubutwari bwa mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un wamuhaye ingabo zamufashije kubohora akarere ka Kursk kari mu maboko ya Ukraine.
Kuri uyu wa Gatatu Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru (KCNA) byatangaje ko Perezida Putin na Kim bavuganye ku murongo wa telephone amushimira cyane ubwitange abasirikare be bagaragaje ku rugamba mu gihe cyo kubohora ako karere.
KCNA yavuze ko Kim yashimiye Putin abikuye ku mutima avuga ko Pyongyang izahora ari umwizerwa ku masezerano y’ubwirinzi yashyizweho umukono n’impande zombi umwaka ushize ndetse avuga ko ashyigikiye byimazeyo ingamba zose zafatwa n’u Burusiya mu bihe biri imbere.
KCNA yagize iti: “Kim Jong Un na Putin bemeye kurushaho kunoza umubano w’ahazaza.”
Putin avuganye na Kim mu gihe ku wa 15 Kanama yitegura guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kugira ngo baganire uko bahagarika intambara muri Ukraine.
Mu kwezi gushize, Kim yabwiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov ko Pyongyang izashyigikira byimazeyo ibikorwa byose byakozwe na Moscou muri Ukraine.
Koreya ya Ruguru yohereje ingabo zirenga 10 000 ngo zishyigikire u Burusiya mu ntambara ndetse muri Mata uyu mwaka Putin yatangaje ko Moscou yigaruriye akarere ka Kursk mu buryo bwuzuye, nubwo abayobozi ba Ukraine babinyomozaga.
