Abasaga 750 bazitabira amarushanwa y’impunzi

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 12, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Abakinnyi 750 ni bo bazakina amarushanwa ry’impunzi ziba mu Rwanda agiye kuba ku nshuro ya gatatu kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 16 Kanama 2025.

Ni amarushanwa y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’abandi bafatanyabikorwa.

Kuri iyi nshuro aya marushanwa azakinwa n’amakipe 49 azava mu nkambi zirindwi ari zo iya Mahama y’i Kirehe izayakira, Inkambi ya Nyabiheke y’i Gatsibo, n’iya Mugombwa yo muri Gisagara.

Hari kandi iya Kiziba y’i Karongi, Nkamira Transit Center y’i Rubavu, ETM Gashora y’i Bugesera ndetse na Urban City yo mu Mujyi wa Kigali.

Abakinnyi bazarushanwa mu mikino irimo umupira w’amaguru, Taekwondo, Basketball, Volleyball, Sitball na Karate.

Mu mwaka ushize inkambi ya Mahama ni yo yihariye ibikombe icyo gihe yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru itsinze Kigeme igitego 1-0, yegukana n’icya Basketball mu bagabo n’abagore.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 12, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE