Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe n’ibitero bya  Isiraheli muri Gaza

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 11, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera barimo Umunyamakuru ukomeye witwa  Anas al-Sharif baguye mu bitero by’indege z’intambara za  Isiraheli  byagabwe aho bari bakambitse hafi y’ibitaro bya Al-Shifa mu mujyi wa  Gaza.

‎Ingabo za Isiraheli, (IDF) zemeje ko bagàbweho ibyo bitero ku wa 10 Kanama 2025, kandi byari bigamije guhitana Anas al-Sharif, ushinjwa kuba umuyobozi w’itsinda ry’iterabwoba muri Hamas.

‎Komite ishinzwe kurengera Abanyamakuru, (CPJ) yagaragaje akababaro itewe n’abapfuye ivuga ko Isiraheli itigeze itanga ibimenyetso bifatika bishinja Al-Sharif.

‎Umuyobozi wa CPJ ,Jodie Ginsberg yavuze ko  Isiraheli yakunze kwica abanyamakuru mu myaka yatambutse  ibashinja iterabwoba kandi nta bimenyetso iba ifite.

‎Umuyobozi w’Ikinyamakru Al Jazeera ,Mohamed Moawad, yavuze ko al-Sharif wari ugambiriwe yari umunyamakuru wemerewe gukora akazi ke kandi yari ijwi rigeza ku Isi amakuru nyakuri y’ibyabereye muri Gaza.

‎Yongeyeho ko Isiraheli yabarashe ibasanze aho bari bakambitse ndetse nta n’ibikorwa by’urugomo bari barimo kandi itemerera abanyamakuru mpuzamahanga kujya muri Gaza ngo batange amakuru bisanzuye muri ako karere.

‎Yongeyeho ko Isiraheli ishaka guca burundu no kubuza itangazamakuru kongera gukorera muri Gaza.

‎Mbere y’uko Al-Sharif, apfa yari amaze gutangariza ku rubuga rwe rwa ‘X’ ko Isiraheli igabye ibitero bikaze muri Gaza.

‎Mu kwezi gushize, Al Jazeera, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburengazira bwa Muntu  na CPJ batangaje ko   ubuzima bwa al-Sharif buri mu kaga basaba ko arindwa.

‎Ni nyuma y’uko Umuvugizi w’Ingabo za Isiraheli, Avichai Adraee, yashyize amashusho ya al-Sharif kuri X avuga ko ari umunyamuryango w’ingabo za Hamas.

‎Ayo makuru yanyomojwe  na Irene Khan, umukozi wihariye w’iryo shami avuga ko icyo kirego kidafitiwe gihamya kandi bigaragaza iterabwoba rikomeye ku banyamakuru.

‎Yongeyeho ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko abanyamakuru muri Gaza barenganywa bakicwa  n’ingabo za Isiraheli ku mpamvu zidafite ishingiro.

‎Si ubwa mbere IDF  igabye ibitero bigahitana abanyamakuru ibashinja gukorana na Hamas.

‎Muri Kanama umwaka ushize nabwo umunyamakuru ukomeye witwa Ismael Al-Ghoul yishwe ubwo yari mu modoka ye ashinjwa kwitabira ibitero bya Hamas byo ku wa 07 Ukwakira 2023.

‎Raporo ya CPJ igaragaza  ko abanyamakuru 186 bamaze kwicwa na Isiraheli kuva yatangira intambara na Gaza.

Umunyamakuru ukomeye wa Al Jazeera ari muri batanu bishwe n’ibitero bya Isiraheli
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 11, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE