Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yateguriwe kuzayobora Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abatanga serivisi z’ubwikorezi bwo mu Kirere (IATA).
Ubuyobozi bwa IATA bwatangaje ko Yvonne Manzi Makolo azakora izo nshingano guhera muri Kamena 2023 aho azaba asimbuye Mehmet Tevfik Nane uri mu bagize iyo nama guhera mu 2019.
Bivugwa ko Madamu Makolo azaba abaye umugore wa mbere uhawe kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’iryo shyirahamwe.
Biteganyijwe ko Nane akomezanya na manda y’umwaka umwe ihera kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 Kamena, ubwo hazaba hasozwa Inteko Rusange y’abagize iryo shyirahamwe.
Nane abaye Umuyobozi wa 80 uyoboye w’Inama y’Ubutegetsi ya IATA, akaba ari n’Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Pegasus Airlines.
Yagize ati: “Nishimiye gukomeza izi nshingano mu gjhe uru rwego rurimo kwiyubaka ruva mu bihe byabayeho bibi cyane kurusha ibindi. Dufite gahunda ihamye y’amezi 12 yiyongera ku gukomeza umurego wo gufungura ingendo mpuzamahanga.”