Kirehe: Bashimiye Leta y’u Rwanda yabegereje ikoranabuhanga mu kuhira

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ababahinzi bibumbiye muri Koperative y’Abahinzi ba Nasho (NAICO), ikorera mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe bashimiye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ku mushinga w’ikoranabuhanga mu kuhira wateje imbere imibereho yabo mu buryo bugaragara.

Aba baturage babigarutseho ubwo bakiraga Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Inburasirazuba guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kanama 2025.

Dr Nsengiyumva yasuye abo bahinzi bakorera mu mushinga wo kuhira wifashisha ingufu z’amashanyarazi aturuka ku izuba watangijwe mu mwaka wa 2020 hagamijwe kongera umusaruro no kurushaho gukoresha neza ubutaka, amazi n’inyongeramusaruro.

Abahinzi bahinga muri iki cyanya cyuhirwa babwiye Minisitiri w’Intebe ko kuhira byatumye umusaruro wiyongera ku buryo bugaragara, umuntu wezaga ibigori byinshi yezaga toni 1.5 kuri hegitari, ubu hari n’abageze kuri toni 10.

Ishuti Shyaka Dierry, umukozi w’umushinga wo kuhira i musozi mu kibaya cya Nasho, yavuze ko umuntu wezaga ibigori byinshi bataratangira kuhira yezaga toni 1.5 kuri hegitari, ariko ubu umusaruro kuri hegitari ungana toni 6.2,7hari n’abageze kuri toni 9.

Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umuherwe Howard G. Buffett ufasha abahinzi baciriritse basaga 2090, aho ikoranabuhanga ryo kuhira rikoresha ingufu z’amashanyarazi zituruka ku mirasire y’izuba zingana na MW 3,3.

Muri uwo mushinga kandi hanubatswe Umudugudu w’Icyitegererezo ugizwe n’inzu 144, aho abatishoboye bawuturiye batujwe mui izo nzu zubatswe mu buryo bugezweho kandi butangiza ibidukikije.

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasuraga abaturage bamaze kugeza kuri byinshi n’uwo mushinga w’ubuhinzi bwuhira bukoresha ingufu z’imirasire y’izuba i Nasho, bamugaragarije ko bishimira kuba ubuhinzi bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere mu nyungu z’umuturage.  

Abo baturage bahurijwe hamwe bagaragaje ko bamaze kungukira ku ikoreshwa ry’uburyo bwuhira hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka pivoti, Minisitiri w’Intebe abasaba gukoresha neza iri koranabuhanga kugira ngo barusheho kongera umusaruro.

Yanashishikarije urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi mu buryo bufatika.

Kuwa 11 Werurwe 2020, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Umuherwe Howard G. Buffett batashye kumugaragaro uwo mushinga wahinduye imibereho y’abaturage.

Perezida  Kagame icyo gihe yabuze ko ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije byahurijwe muri uwo mushinga kugira ngo ube intangarugero.  

Uyu mushinga wuzuye utwaye akayabo ka miliyoni zisaga 54 z’amadolari y’Amerika, ukaba waratangijwe hagamijwe kurushaho kongera umusaruro w’abahinzi no kugabanyiriza abahinzi umutwaro wo gukora ubuhinzibubagora ariko butabungura.

Muri uwo mushinga hasanwe imihanda y’imigenderano ya kilometero 24 ndetse n’indi mishya y’ibilometero 10 yahanzwe hagamijwe korohereza abahinzi mu bikorwa by’ubuhinzi no gutwara umusaruro.

Koperative ya NAICO ni yo yabumbiwemo abahinzi basaga 2100 bakorera ahari uwo mushinga bakaba bakaba ari bo bacunga oiryo koranabuhanga banaribyaza umusaruro.

Kugeza uyu munsi umusaruro w’ibigori ingunga imwe ubarirwa hagati ya toni 5.5 na toni 10 kuri hegitari, na ho uw’ibishyimbo ukaba ubarirwa muri toni 1.5 kuri gegitari. Ku birebana na soya, na ho babona umusaruro wa toni 1.3 kuri hegitari.

Indi mishinga isurwa na Minisitiri w’Intebe irimo Uruganda rw’Amata y’ifu rwa Nyagatare n’Icyanya cyahariwe Ubuhinzi cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yashishikarije abaturage kurushaho kubyaza umusaruro ikoranabuhanga begerejwe
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE