Inzego z’umutekano z’u Rwanda na RDC zahuriye muri Ethiopia

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025, intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia, mu nama ya mbere y’itsinda rishinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Iryo tsinda ryashinzwe hashingiwe ku masezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi, tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Ni amasezerano yasinyiwe i Washington DC, yibanda ku kurandura umutwe wa FDLR, washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no ku gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwarafashe, hamwe n’ibindi byemezo bikubiye muri ayo masezerano.

Iri tsinda ryashinzwe kugira ngo ibihugu byombi bikorane mu buryo buhuriweho n’abafatanyabikorwa bo mu Karere ndetse n’ab’Isi yose, mu rwego rwo guteza imbere umutekano, ituze, n’iterambere mu Karere, bishingiye ku kwemera ko amahoro ashoboka.

Rifite inshingano zo gushyiraho uburyo bwo gukorana no gutanga raporo mu buryo bugaragaza ukuri, hagamijwe guhagarika burundu kandi budasubirwaho inkunga Repubulika ya Congo yahaga FDLR n’indi mitwe imeze nkayo.

Iri tsinda rinagamije guhagarika inkunga iyo ari yo yose yaba iy’imbere mu gihugu cyangwa iy’amahanga ihabwa uwo mutwe w’inyeshyamba FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Ni itsinda kandi rifite intego yo gutegura uburyo bwo gusesengura no kumenya aho FDLR iherereye no kuyirandura, hagendewe ku nyandiko ya “Concept of Operations (CONOPS)” yemerejwe i Luanda, muri Angola mu 2024.

Amasezerano y’i Washington yubakiye kuri CONOPS, inyandiko yagiyeho mu biganiro byabereye muri Angola bihuje u Rwanda na RDC.

Mu cyumweru gishize, komite ihuriweho n’impande zitandukanye ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, na yo yateranye bwa mbere.

Iyo komite igizwe n’abahagarariye u Rwanda, Repubulika ya Congo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wahagarariwe na Togo, igihugu gifite Perezida Faure Gnassingbé, washyizweho nk’umuhuza w’iyo mishinga yo kugarura amahoro muri Congo.

Iyo komite ifite inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, gukemura amakimbirane, no kugenzura ko nta wuyarenzeho, cyane cyane ajyanye n’amasezerano yasinywe ku wa 27 Kamena 2025.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE