Abana babyarwa n’abangavu, 38% baragwingira

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko 38% by’abana bakomoka ku bangavu baba bafite ibyago byo kugwingira n’ibindi bibazo bikomoka ku buryo bavutse.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Butera Ivan, yabisobanuriye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025.

Hari mu gikorwa cyo gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi harimo n’ingingo ijyanye no kwemerera abana bafite imyaka 15 guhabwa uburenganzira kuri serivizi zo guhabwa imiti ibuza gusama mu gihe yasambanyijwe bidasabye ko baba bari kumwe n’ubarera cyangwa umubyeyi wabo.

Dr Butera yavuze ko iryo tegeko nirimara gutorwa bizakuraho imbogamizi z’abana b’abangavu babyaraga bagahura n’ibibazo bo ubwabo n’ababakomokaho.

Yagize ati: “38% by’abana bakomoka kuri aba bangavu bagira igwingira, kandi birumvikana kuko umwana w’imyaka 15 ubyaye atiteguye, ashobora no kugira ibibazo byo mu mutwe n’ibindi bigenda biza.”

Dr Butera yavuze ko kwemerera abana bafite imyaka 15 gufata imiti imurinda indwara zandurira mu myanya myibarukiro bidakuraho imyaka y’ubukure isanzwe yemewe n’amategeko 18.

Yagize ati: “Iyi myaka twavuze gutanga serivisi ku ngimbi n’abangavu guhera ku myaka 15, ntabwo dukuyeho uruhare rw’umuryango ahubwo turagira ngo tuwurinde. Ntabwo twifuza ko hari umuntu wakenera izo serivisi z’ubuzima ntazibone kandi zihari.”

Yavuze ko ubukangurambaga bukomeje gukorwa bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda ariko ikibazo cy’abana batwara inda z’imburagihe gikomeje kugaragara.

Ati: “Ubukangurambaga n’uburere birafasha ariko kubihuza n’ibindi bijyanye n’ubumenyi n’ibikoresho by’ubuvuzi, bitanga umusaruro ugaragara.

Murabyibuka mu 1981, ubwandu bwa virusi itera Sida bwaduka, ubukangurambaga bwo kwirinda no kwifata bwagiye butangwa ariko impinduka ikomeye twagiye tuyibona hamaze kuboneka imiti n’ibindi bikoresho byagiye bitangwa, ubu tukaba tugeze aho abashakashatsi bashobora kubona n’urukingo.”

Yakomeje avuga ko guhuza ubwo bukangurambaga n’imiti itangwa kwa muganga, bizakomeza gufatanya n’ibikoresho by’ubuvuzi bizunganirana kugira ngo bitange umusaruro.

Hari Abadepite bagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gushishikariza abana b’abangavu n’ingimbi kwirinda kwishora mu busambanyi ari na bwo butuma batwara inda z’imburagihe.

Hon Uwamariya Veneranda, Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage ageza Raporo ku Nteko Rusange ku bijyanye n’iri tegeko, yasobunuye ko guha serivisi z’ubuvuzi abangavu bigifite imbogamizi kandi ko kubemerera kuzifata atari ukubaha urubuga rwo gusambana.

Ati: “Umwana ashobora gusambanywa ariko yagera kwa muganga kubera ko atemerewe guhabwa imiti imubuza gusama, bakazarindira ko umubyeyi we cyangwa umurera aboneka, kandi bwa burwayi bufite amasaha 24, kugira ngo imurinde”.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko buri mwaka abana hafi 9 000 bagaragara ko baba bafite ibyago byo kugwingira, mu gihe iryo tegeko ryatorwa bizafasha abangavu kubona imiti ibuza gusama bityo bigakuraho izo mbogamizi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Butera Ivan, yasobanuye ko kwemerera abangavu b’imyaka 15 guhabwa imiti ibuza gusama, bizabarinda gutwara inda z’imburagihe
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE