The Ben yaserutse kinyafurika yifashisha Miss Grace ku rubyiniro

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yaserutse kinyafurika mu rwego rwo kubahiriza imico y’ibihugu byitabiriye ‘Giant of Africa’ no kugaragaza umwihariko wa Afurika, yifashisha Miss Ingabire Grace wa 2021.
The Ben ni we wafunguye igitaramo nk’umuhanzi uri murugo cyane ko yari abimburiye abarimo Timaya, Kizz Daniel na Ayra Star, bose bo mu gihugu cya Nigeria.
Yinjiye ku rubyiniro abanjirijwe n’Intore nko kubaha ikaze no kugaragaza umuco w’u Rwanda avukamo.
Yaririmbye Habibi mu buryo buvuguruye, biza kurushaho kuryoha ubwo yabyinwaga na Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, akaba yaranize imyitozo ngororamubiri n’imbyino muri Kaminuza.
Uretse Habibi, The Ben yagiye avanga indirimbo za vuba n’izakera aho yaririmbye izirimo ‘Thank You’ yafatanyije na Tom Close, Why yafatanyije Diamond Platinumz, True Love, Best Friend yafatanyije na Bwiza, n’izindi zashimishije benshi mu bitabiriye icyo gitaramo.
Ababyinnyi ba The Ben bahinduraga imyambaro ariko kandi bibanze ku myenda y’ibitenge nko guha agaciro umuco wa Afurika, umugabane abenshi mu bitabiriye igitaramo bakomokaho.
Kuri iyi nshuro, The Ben yagaragaje ubunyamwuga kuko yanyuzagamo agacuranga; hari nk’aho yacuranze gutari (guitar) na Piano ariko abijyanisha no kuririmba kugeza n’ubwo yakomye ingoma ibyashimishije abitabiriye igitaramo.
Ni ku nshuro ya kabiri The Ben aririmbiye muri BK Arena muri uyu mwaka, nyuma y’icyo yakoreyemo tariki ya 1 Nyakanga 2025 ubwo yamurikaga Album ye yise Plenty Love.



