Muri iki kinyejana cya 21 hagenda haduka ibibazo biremereye biterwa n’imihindagurikire y’ikirere uhereye ku myuzure, amapfa, imiyaga ikomeye, ishonga ry’urubura, ubwiyongere bw’ingano y’amazi yo mu nyanja n’ibindi. Imyuka ihumanya ikirere na yo ikomeje kugira uruhare mu kongera ubushyuhe bw’Isi.
Kuri iki Cyumweru taliki ya 19 Kamena, Urubyiruko rusaga 1000 ruhagarariye urundi, ruturutse mu bihugu 54 byo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) rwateraniye i Kigali mu ihuriro rya 12 ry’urubyiruko ribimburira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo muri Commonwealth (CHOGM2022) rizamara iminsi itatu.
Iri huriro riha urubyiruko rwo muri ibyo bihugu amahirwe yo guhura, kumenyana no kwigira ku byiza bahuriyeho, rujya inama, ndetse rugafata ibyemezo by’ejo hazaza, aho bashishikarijwe kugira uruhare mu gutegura ahazaza haramba hazira ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Insanganyamatsiko y’iri huriro igira iti “Ejo hacu mu biganza byacu”, ikaba igaragaza igisubizo urubyiruko rutanga ku nsanganyamatsiko y’Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth (CHOGM) igira iti: “Kugera ejo hazaza hacu: Guhuza, guhanga ibishya no kuzana impinduka”
Iri huriro ryitezweho kwemeza ibitekerezo by’urubyiruko bizashingirwaho mu gukemura ibibazo urubyiruko rwo muri uyu muryango ruhura nabyo.
Shazia Sheriff umwe mu bayoboye Ikiganiro kivuga ku kongera gutekereza ku hazaza harambye, yavuze ko ku Isi nta wavuga ko atarabona cyangwa atarumva abagizweho ingaruka z’imihindagurikire y’Ikirere, cyane ko hari amakuru y’inkongi zikomeye ziherutse kuba nko muri Australia, inkangu zikomeye zo muri Pakistan na Bangladesh, imyuzure yabaye mu Rwanda n’ibindi biza byabaye ku Isi bishamikiye ku mihhindagurikire y’Ikirere.

Buri umwe muri iki cyumba yagizweho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere mu buzima bwacu. Uhereye ku nkongi z’umuriro zibasiriye Australia, cyangwa inkangu Pakistan no muri Bangladesh, hano mu Rwanda na ho twagize imyuzure, ndetse n’amapfa yasize amamiliyoni y’abantu bo mu Burasirazuba bakenera ubufasha.
Nta kindi kibazo giteje ibibazo kuri twe nk’urubyiruko gikomereye abazadukomokaho ndetse n’umubumbe wacu. Ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere si akabazo koroshye k’ibirimo kuba ahantu runaka, ni ikibazo mpuzamahanga kiri hose. Bityo kongera gutekereza ibiramba si umwitozo wo kwinezeza ni umwitozo urebana no kurokora iterambere ry’ahazaza hacu.”
Sarah Mateke Nyirabashitsi, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe Uburinganire, Umurimo n’Iterambere ry’Umuryango, ari mu batanze ikiganiro ku munsi wa mbere na we ashishikariza urubyiruko gufata ahazaza h’Isi mu nshingano.
Yagize ati: “Kubaka ibiramba ni uguharanira ko kugera ku byo dukeneye uyu munsi bidakuraho ubushobozi bw’abazavuka mu gihe kizaza ahubwo bakazasanga barateguriwe kubona ibyo bakeneye… Byagaragaye kenshi ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kongera gutekereza ku biramba mu rugamba rw’Isi yose rujyanye no guhangana n’imihindagurikire y’Ikirere.”
Yasabye urubyiruko rwo mu bihugu 54 bigize Umuryango wa Commonwealth gufata iya mbere mu guhangana n’ibibazo biremereye Isi ihanganye na byo by’umwihariko ikirebana n’imihindagurikire y’Ikirere isaba ingamba zitandukanye mu guhangana na cyo
Mu minsi itatu iri huriro rizamara, rizibanda ku ngingo nkuru zirimo ikoranabuhanga no guhanga ibishya, ubucuruzi, kurema no guhanga imirimo, ibijyanye n’ubuzima n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19, uburezi n’ibindi.
Byitezwe ko nk’uko bisanzwe bigenda, uru rubyiruko ruzasoza rwemeje igenamigambi rizagenderwaho mu myaka ibiri iri imbere, ndetse n’imyanzuro bazageraho ikazashyikirizwa Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bazahura nyuma y’ibiganiro bizahuza n’abagore.

