Ayra Starr yageze i Kigali (Amafoto)

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Sarah Oyinkansola Aderibigbe, wamamaye nka Ayra Starr yageze mu Rwanda aho aje gutaramira abanyakigali ku gitaramo gisoza Iserukiramuco rya Giants Of Africa.
Uyu muhanzi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025. Yari aherekejwe n’itsinda rinini rimufasha mu bikorwa bya muzika.
Ayra Starr yitabiriye igitaramo cya Giants of Africa Festival, giteganyijwe ku wa 2 Kanama 2025 muri BK Arena. Biteganyijwe ko agihuriramo na The Ben n’abandi bahanzi bo muri Nigeria nka Kizz Daniel na Timaya.
Ahasanze mugenzi we Timaya wahageze mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 1 Kanama 2025.
Ni ubwa mbere uyu muhanzikazi w’imyaka 23 agiye gutaramira mu Rwanda.
Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri Afurika no ku Isi muri rusange binyuze mu ndirimbo ze nka Rush, Commas, Bloody Sammaritan, Sability, All the Love n’izindi nyinshi.


