Jules Sentore yaganuje Abanyarwanda Alubumu yise Umudende

Umuhanzi mu njyana gakondo Jules Sentore yaganuje Abanyarwanda Alubumu ye Nshya yise ‘Umudende’ asobanura impamvu yamuteye kuyishyira ahagaragara ku munsi w’umuganura.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Kamena 2025, ni bwo habaye umunsi w’umuganura aho Jules Sentore yahisemo gushyira ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki Alubumu ye Nshya yise ‘Umudende’ ibyo yise kuwuganuza Abanyarwanda.
Jules Sentore yaherukaga gushyira indirimbo ahagaragara mu 2024 ubwo yasohoraga iyitwa ‘Basore’ ariko ngo akaba yari ahugiye mu mirimo yo gutunganya Umudende.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya Jules yatangaje ko yahisemo kuganuza Abanyarwanda Umudende Alubumu kubera ko gahunda ari ukuganuzanya kandi nawe yejeje inganzo.
Ati: “Umunsi w’umuganura ni uwo kugabirana, abantu bakaganuzanya, umwe akazana ibishyimbo undi ibijumba, ibigori n’ibindi rero nanjye nejeje inganzo nise Umudende.”
Agaruka ku mpamvu yahisemo kuyita Umudende, Jules avuga ko ubuzima n’akazi kabukorerwamo ari nk’urugamba.
Ati: “Twibukiranye ko Umudende ari impeta bambikaga umuntu uvuye ku rugamba yivuganye ababisha barindwi, kandi inganzo nayo ni nk’urugamba nkubutse ku rugerero nambitswe Umudende.
Ariko sinivuganye ababisha barindwi ahubwo naje nk’uwibutsa Abanyarwanda ko urugamba rw’ubumwe n’ubwiyunge, rw’urukundo rukomeje.
Akomeza avuga ko izina ‘Umudende’ ukubiyemo inganzo ye ngari aho mu muco gakondo ndetse indirimbo ziyikubiyeho zishimangira uko umuziki gakondo wateye imbere.
Alubumu “Umudende” igizwe n’indirimbo 12 zirimo ‘Rutemikirere’, Ikirenga’, ‘Urumamo’ ‘Inka’ yakoranye na Rugaba n’izindi.
Jules Sentore avuga ko umwihariko iyi Alubumu ifite ari uko buri ndirimbo mu ziri kuri alubumu iganisha ku buzima bwe bwite harimo urugendo rugana ku ntsinzi, imbaraga yakoresheje mu muziki n’umurage yifuza gusiga ku biragano bizaza nyuma ye.
Ni Alubumu kuri ubu irimo kuboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, Apple Music, Audiomack na YouTube, bikaba biteganyijwe ko mu gihe cya vuba azayimurika ku mugaragaro.
Jules Sentore ubusanzwe yitwa Icyoyitungiye Jules Bonheur akaba amaze imyaka isaga 10 mu muziki gakondo aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo umpe akanya”, “Udatsikira”, “Sine ya mwiza”, “Icyeza n’izindi.

