Kiliziya Gatolika yagize uruhare mu buvuzi bw’abarwayi barenga miliyoni 11

Ubuyobozi bw’ishoramari rya Kiliziya Gatolika rifasha imishinga y’imibereho myiza itegurwa kandi iyoborwa n’amatorero ku Mugabane wa Afurika (Mission Invest) bugaragaza ko Kiliziya Gatolika yagize uruhare mu buvuzi bw’abarwayi barenga miliyoni 11 mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu ishize.
Babigaragarije mu nama ya 20 y’inteko rusange y’Abepisikopi bo muri Afurika na Madagascar irimo kubera i Kigali y’iminsi itandatu uhereye ku wa 30 Nyakanga (SECAM).
Ni inama yitabiriwe n’abakaridinali, Abasenyeri n’abapadiri baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, hamwe n’abayobozi batandukanye mu Rwanda barimo Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva wayitangije ku mugaragaro mu izina rya Perezida wa Repubulika.
Mu ijambo rye umuyobozi Mukuru wa Missio Invest Padiri Andrew Small, OMI yavuze ko nubwo inkunga ziva hanze y’Umugabane w’Afurika zahagaritswe Kiliziya Gatolika yashatse uburyo haboneka ibisubizo binyuze muri Invest Africa.
Yagize ati: “Inkunga ziva hanze zigenda zigabanyuka, ariko amatorero n’imiryango ya Kiliziya akiriho akoresha miliyari nyinshi mu ishoramari. Mission Invest ikora ibintu bibiri by’ingenzi: isaba Abakilisitu bo mu Burengerazuba ko nibura 10% by’ayo mafaranga yagaruka mu bihugu bikennye kugira ngo nayo afashe abaturage neza, kandi ikongerera ubushobozi amatorero yo mu Majyepfo y’isi (Global South) ngo yihangire imirimo, yihaze, kandi ataguma gusaba inkunga.”
Ubusanzwe Mission Invest ikorera mu bihugu 11 by’Afurika birimo n’u Rwanda, imibare yabo igaragaza ko mu gihe cy’imyaka itatu hakozwe ishoramari mu mishinga irenga 130 muri ibyo bihugu, hanatangwa inguzanyo z’arenga miliyoni 40 z’Amadolari y’Amerika.
Ni ibikorwa byageze no ku Rwanda bigirira akamaro abarenga ibihumbi 33 bakoze mu mishinga itandukanye Kiliziya yafashije, amashuri arenga ibihumbi bitatu ashamikiye kuri Kiliziya Gatolika yabonye inguzanyo yafashije abanyeshuri barenga miliyoni esheshatu.
Ibyo bikorwa byageze no mu rwego rw’ubuzima bigirira akamaro abarwayi barenga miliyoni 11, binyuze muri gahunda zitandukanye za Kiliziya Gatolika.
Geofrey Ndayishimiye uhagarariye Missio Invest mu Rwanda n’u Burundi, avuga ko bibanda cyane ku bikorwa by’uburezi n’ubuvuzi.
Ati: “Harimo imishinga y’uburezi, Ubuhinzi n’ubworozi, tukibanda mu kwagura ibyumba by’amashuri, kubaka za Laboratwari, dufasha amashuri y’igisha ibijyanye n’ubuforomo mu rwego rwo kugira uruhare muri gahunda ya Leta yo kongera abaganga.”
Atangiza Inama ya SECAM, Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Turashimira uruhare rw’abanyamadini, cyane cyane Kiliziya Gatolika ku musanzu wayo mu rugendo rw’impinduka zigaragara mu mateka n’ubuzima bw’Igihugu binyuze mu burezi, ubuzima rusange n’ubumwe mu miryango.”
Mission Invest ifasha ibikorwa remezo bya Kiliziya mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara birimo Cameroun, RDC, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Rwanda, Tanzania, Uganda, na Zambia, ikanatanga inguzanyo ku bigo bishamikiye kuri Kiliziya bitanga serivisi z’ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’imari.


