Bahali Ruth yanyuzwe n’uko Bruce Melodie yamushimiye

Umukinnyi w’amakinamico, umusizi akaba n’umwe mu bakobwa batsindiye ikamba muri Miss Rwanda 2022, Bahali Ruth yanyuzwe n’uburyo Bruce Melodie yagaragaje uruhare yagize mu bihangano bye.
Kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025, ni bwo Bruce Melodie yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto ya Bahali Ruth maze amurata ko yihishe inyuma ya byinshi mu bigaragara mu muziki.
Yagize ati: “Inyuma y’amarido. Burya tugira abantu, ni umunyamurava, umunyadushya, kandi agira uruhare rukomeye mu ruganda rw’umuziki kurusha uko mubibona.”
Akimara kubigaragaza abenshi mu bazi Bahali batangiye kwandika ahandikirwa ibitekerezo ko abanyamugisha ari ababashije kumumenya ndetse bakanaganira bose batangira kubihamya bagaragaza ko ibyo Bruce Melodi avuga ari ukuri kuzuye.
Nyuma Bahali Ruth na we yaje kwandika ku mbuga ze maze agaragaza uko yakiriye ibyavuzwe na Bruce Melodie yise Shebuja.
Yanditse ati: “Banshimiye nkiriho. Urakoze databuja. (Boss)”
Bahali yabyakiriye nk’ibidasanzwe cyane ko abantu benshi bakunze kugaragaza ibyiza batekereza cyangwa babonye ku bantu mu gihe batakiriho cyangwa hari nk’ibindi birori bagize mu buzima.
Bahali Ruth ni umusizi, umukinnyi w’amakinamico wanatsindiye ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere muri Miss Rwanda 2022 kuri ubu akaba ari umwanditsi mu nzu ifasha abahanzi ya 1: 55 AM, aho hari amakuru avuga ko afite uruhare rukomeye ku ndirimbo nyinshi zigize Colourful generation Album ya Bruce Melodie.
