Ngoma: Ikorwa ry’umuhanda Ngoma- Bugesera ryahaye abaturage akazi

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma babonye imirimo mu kubaka umuhanda wa Kaburimbo Ngoma- Bugesera bavuga ko byabafashije mu mibereho ya buri munsi, bakahabona akazi bakiteza mbere.

Abakora kuri uyu muhanda bari mu byiciro bitandukanye bishimira akazi bamaze iminsi bahakorera kuko kabafashije kwinjiza amafaranga.

Mutumwinka Donata usanzwe yarize ibijyanye b’ubwubatsi yavuze ko yahunfgukiye byinshi birimo amafaranga n’ubumenyi.

Yagize ati: “Akazi nabonye hano ngafata nk’amahirwe akomeye nagize nkirangiza kwiga muri IPRC. Nungutse kabiri kuko mbihemberwa amafaranga yamfashije gutangira ubuzima nyuma y’ishuri, ndetse ngakemura ibibazo byo mu muryango bimwe byagiye bituruka kukugira Ibyo bukuraho banyishyurira ishuri.

Icya kabiri ni uko nabonye aho ntyariza Ibyo nize ndushaho kubigiramo ubunararibonye.”

Karangwa Daniel nawe agira ati: “NJYe maze minsi nkora kuri uyu muhanda nk’umufundi usanzwe, nubaka kuri za rigole z’amazi, ni akazi kampemba neza kuko ntitwamburwa Nkuko bijya bigenda ku bindi byubakwa. Akazi kamfashije kubonera umuryango wanjye Ibyo ukeneye, ubu byatumye nongera ubushobozi nari mfite mbasha kugura inka y’ibihumbi 400.”

Rukundo Samuel avuga ko yabaga mu Murenge wa Rukumberi akennye cyane, ariko ko aho aje gukorera ubuyede kuri uyu muhanda amazeho amezi 6 ngo hari intambwe yateye.

Ati: “Naje inaha nshakisha ubuzima ariko byabanje kungora kubera kubura imirimo. Uyu muhanda utangiye nahise nza gushora amaboko yanjye Aho ubu buri cyumweru mba nizeye kuba mfite amafaranga. Nasaga nabi cyane ariko ubu naguze imyambaro.

Ikindi sinkicwa n’inzara, ubu nsigaye nanabika amafaranga kuri telefone cyane ko na telefone nayiguze aho nziye muri aka kazi.”

Mapambano Nyiridandi Umuyobozi w’Akarere Ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ashimangira ko ibyo bikorwa byatanze imirimo kuri benshi, bifasha abaturage n’Akarere muri rusange.

Ati: “Icya mbere dushimira ubuyobozi bw’Igihugu bwadushyiriyeho uyu muhanda. Ni igikorwa remezo cy’igenzi cyatanze akazi ku bantu benshi bibafasha kwiteza imbere. Hari abaturage bacu bahakora imirimo y’amaboko bakayihemberwa. Hari abari bafite ibirombe babonye isoko bagurisha imicanga, amabuye n’ibindi byagiye bikoreshwa kuri uyu muhanda. Byahinduye byinshi mu mi bereho n’ubukungu bw’abaturage bacu.”

Uyu muhanda Ngoma Bugesera uca rwagati mu Karere ka Ngoma aho ukora ku Mirenge irimo Kazo, Gashanda, Sake na Rukumberi, aho abayituyemo basaga ibihumbi 6 bagiye bahabona akazi.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE