Biramahire Abeddy yabonye ikipe nshya muri Algeria

Rutahizamu Biramahire Abeddy wakiniraga Rayon Sports, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Entente Sportive Sétifienne yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Ibi byatangajwe n’iyo kipe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki yari 31 Nyakanga 2025 binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Biramahire wari umaze amezi atandatu muri Rayon Sports yayifashije gusoreza ku mwanya wa kabiri no gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, byahesheje iyi kipe y’Ubururu n’Umweru kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.
Aho yatsinze ibitego bitanu, mu gihe mu y’Igikombe cy’Amahoro yinjije ibitego bine.
Mu mwaka ushize w’imikino, Entente Sportive Sétifienne yasoreje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 41 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria.

