U Rwanda rwemeje ba Ambasaderi ba Misiri, Mali, Lesotho, Georgia, …

Guverinoma y’u Rwanda yemeje abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda barimo abahagarariye ibihugu by’Afurika Misiri, Mali, Lesotho na Gambia, ndetse n’ibyo hanze yayo nka Mexico, na Slovakia.
Abo Badipolomate bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nyakanga 2025, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Madamu Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin, ni we wemejwe nka Ambasaderi wa Repubulika Nyarabu ya Misiri mu Rwanda, mu gihe Brig. Gen Boubacar Diallo yemejwe nka Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda, bafite icyicaro i Kigali.
Madamu Ntsiuoa Castalia Sekete, yemejwe nka High Commissioner w’Ubwami bwa Lesotho mu Rwanda,
na Gia Matcharadze yemezwa nka Ambasaderi wa Georgia mu Rwanda bombi bakaba bafite icyicaro i Addis Ababa.
Madamu Salimatta E. T. Touray, High Commissioner wa Repubulika ya Gambia mu Rwanda afite icyicaro i Addis Ababa na ho Madamu Gisele Fernandez Ludlow yemejwe nka Ambasaderi wa Mexico mu Rwanda ufite icyicaro i Nairobi.
Amb. Mara Mitrik na we yemejwe nka Ambasaderi wa Repubulika ya Slovakia mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.
Mohammed Bin Khalil Faloudah na we yemejwe nka Ambasaderi w’Umurinzi w’Imisigiti ibiri y’intumwa z’Imana mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala, mu gihe
Madamu Anthea Manasseh yemejwe nk’Uhagarariye Ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD) mu Rwanda.
• Madamu Ritu Shroff na we yemejwe. nk’uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda.
Ibindi byaganiriweho n’Inama y’Abaminisitiri
1. Inama y’Abaminisitiri yaganiriye ku ngamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere.
Hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gukorera ku ntego bijyana no kongera umuvuduko mu mikorere, guhanga ibishya no kurushaho gukorana ubushishozi.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’ubutaka bwa Leta bugahabwa Africa Health Sciences University (AHSU), kugira ngo bwubakweho ishuri rikuru ryigisha iby’ubuvuzi.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera International Covenant College gutangira gukora nk’ishuri rikuru ryigenga, rikanayiha ubuzimagatozi.
Iri shuri rizatangirana amashami abiri: Ishami ry’Itangazamakuru n’Ikoranabuhanga hamwe n’Ishami ry’Uburezi mu Mikurire y’Umwana, hanyuma rikazagenda ryagura amashami.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga y’igenzura ry’irekurwa ry’umwuka ku binyabiziga bikoreshwa na moteri harimo n’amapikipiki.
Iyi gahunda igamije gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ibidukikije hamwe n’ubuzima rusange bw’Abanyarwanda.