Kaminuza y’Ubuvuzi AHSU, yahawe ubutaka bwo kubakaho ishuri ryigisha ubuvuzi mu Rwanda ‎

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nyakanga 2025, yemeje itangwa ry’ubutaka kuri Kaminuza y’Ubuvuzi AHSU (Africa Health Sciences University) yigisha ibijyanye no gutera ikinya, kuvura indembe, kubaga abantu, ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, ubw’ababyeyi n’ubw’abana.‎‎‎

Iyi Kaminuza yatangijwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biturutse kuri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi izwi nka ‘4X4 igamije gukuba kane umubare w’abakora muri urwo rwego.‎‎

Iteka ryashyizweho muri Mata 2024, ryemerera AHSU gutanga inyigisho z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Masters’ mu gutera ikinya, kuvura indembe; kubaga abantu; ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri; ubuvuzi bw’ababyeyi n’ubuvuzi bw’abana.‎‎

Hari kandi gutanga amasomo arebana n’ibijyanye na farumasi, ubuforomo, ububyaza, gusuzuma hakoreshejwe Radio no gukora muri laboratwari.

Ku ikubitiro iyi Kaminuza yatangiranye n’abanyeshuri 40 batoranyijwe mu barenga 1200 bari basabye kuyigamo bagiye kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Abiga muri Africa Health Sciences University biga umwaka wa mbere mu ishuri, indi myaka ikurikiyeho amasomo agakomereza mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kacyiru, Nyarugenge, Muhima n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Nsanzimana Theogene says:
Kanama 16, 2025 at 12:45 pm

Nishimiye izamurabushobozi bwiyi kaminuza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE